AmakuruPolitiki

U Burusiya bwatangiye gukura ingabo za bwo ku mipaka ya Ukraine umuvugizi wa OTAN we aracyashidikanya

Umuvugizi muri inisiteri y’ingabo z’Uburusiya, Igor Konashenkov, yanditse itangazo rivuga ko “imyitozo iri hafi kurangira. Nk’uko bisanzwe, nyuma ya buri myitozo, abasilikare bazasubira mu bigo byabo.

Abo mu turere tw’amajyepfo n’uburengerazuba bo bararangije. Batangiye kuzinga byose no gupakira ibikoresho byabo muri za gari ya moshi zizabizubiza aho basanzwe bicumbika, kandi bamwe muri bo nabo batangiye kugenda.”

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa OTAN, Jens Stoltenberg, arabishima, ariko na none, ati: “Nta kimenyetso kibitwereka.” Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika, mbere gato y’uko itangazo rya minisiteri y’ingabo z’Uburusiya risohoka, yemezaga ko ingabo z’Uburusiya ahubwo zirimo zigenda zegera kurushaho umupaka wa Ukraine.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Amerika, John Kirby, ejo yabwigara abanyamakuru ko “Perezida Poutine arimo ashyira abasilikare b’inyongera ku mupaka wa Ukraine, ku ruhande rwa Biyelorusiya.” Ati: “Mbese Poutine akomeje ibyo buri wese yakora yitegura igikorwa gikomeye cya gisilikare.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byemeza ko Uburusiya bufite abasilikare barenga 130,000 ku mipaka ya Ukraine y’amajyaruguru, uburasirazuba, n’amajyepfo.

Uburusiya ntibusobanura umubare w’abasilikare bagomba gutahuka. Ariko umuvugizi wa minisiteri yabwo y’ububanyi n’amahanga, Maria Zakharova, yanditse kuri Twitter, ati: “Uburengerazuba bw’isi, buyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, buzamwara nibubona ko guca igikuba cy’intambara bibupfubanye.”

Inkuru dukesha  VOA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger