AmakuruImikino

U Burundi bwashwishurije FERWAFA ku guhamagara Ndikumana mu ikipe y’Igihugu Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cy’u Burundi, ryamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ko Ndikumana Danny wifuzwaga mu Amavubi ari Umurundi.

Ni nyuma y’aho u Rwanda rwandikiye u Burundi biciye mu Mashyirahamwe ayobora ruhago muri ibyo Bihugu. Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’umusigire wa Ferwafa, Jules Karangwa, yandikiwe FFB, yasabaga ko Ndikumana yahabwa uburenganzira bwo kuza mu Rwanda bitarenze tariki 30 Gicurasi kugeza tariki 19 Kamena 2023.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamaba Mukuru wa FFB, Manirakiza Jérémie, Ferwafa yabwiwe uyu mukinnyi wa Rukinzo FC ari Umurundi ukomoka ku babyeyi babiri b’Abarundi.

Bati “Umukinnyi mwasabye yavukiye i Burundi ku babyeyi babiri b’Abarundi. Yakuriye i Burundi kuva yavuka. Yigiye umupira w’amaguru mu kipe y’abato ya Rukinzo FC. Ananditse mu bitabo bya FIFA Connect.”

Bongeyeho bati “Umukinnyi Ndikumana Danny yamaze guhamagarwa mu kipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 y’u Burundi no mu kipe y’Igihugu y’u Burundi y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) izakina amarushanwa muri Nyakanga 2023.”

Ndikumana w’imyaka 22, bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC, cyane ko bivugwa ko avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger