AmakuruImikino

“Twatakaje umukino ariko ntitwatakaje Championnat” -Perezida Sadate wa Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate nyuma y’uko ikipe abereye umuyobozi itsinzwe na mukeba APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ishyiraniro wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports anabasaba kudacika intege bagakomeza gushyigikira ikipe.

Abinyujije kuri Twitter ye muri iki gitondo yashimiye abafana ba Rayon Sports uburyo bashyigikiye ikipe mu mikino 15 ishize anabihanganisha kuba batsinzwe na mukeba bakaba bagiye kwinjira mu mwaka mushya wa 2020 batishimye.

Yabasabye gukomeza gushyigikira ikipe mu mikino isigaye uko ari 15 ndetse no mu bindi bikorwa by’ikipe nk’uko basanzwe babikora maze abibutsa ko kuba batsinzwe umukino batatakaje igikombe.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya nisegura ku banyamuryango n’abakunzi ba Rayon Sports kubwo gutsindwa umukino w’ishiraniro (El Classico). Nk’ umuyobozi niseguye kuri buri wese byagizeho ingaruka, ndemera ko umukeba yaturushije gusa bigomba kugira ibyemezo bifatirwa.”

Yakomeje abasaba gukomeza gushyigikira ikipe anabizeza ko Rayon Sports itigeze iva mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Ati “Mwatubaye hafi imikino 15 ishize ni iby’agaciro ndabasaba ko mutuba hafi indi mikino 15 isigaye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye by’’ikipe. Twatakaje umukino ariko ntitwatakaje shampiyona mureke dukorere hamwe byose birashoboka.

Rayon Sports yatakaje umukino w’ejo yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 mu gihe APR FC ariyo isoje umwaka mu byishimo kuko iri kumwanya wa mbere n’amanota 37 ikaba irusha Rayon Sports amanota 6.

Imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki ya 4 Mutarama 2020 hakinwa imikino yo ku munsi wa 16 aho APR FC izaba ihura na AS Kigali naho Rayo Sports ikazahura na Gasogi United.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yihanganshije abakunzi bayo

 

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger