AmakuruImikino

Twagirumukiza Abdul Karim mu basifuzi bashobora kuzasifura CAN y’abatarengeje imyaka 17

Umunyarwanda Twagirumukiza Abdul Karim, yatoranyijwe na CAF mu basifuzi 15 bo hagati mu kibuga na 14 bo ku mpande bazatoranywamo abazasifura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 giteganyijwe kubera muri Tanzania guhera mu kwezi gutaha.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko ukomoka mu karere ka Huye, asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2013 aho kuri ubu amaze imyaka itandatu ari umusifuzi wo ku rwego rwo hejuru.

Twagirumukiza we n’abandi basifuzi 28 bazitabira imyitozo ya CAF izabera mu gihugu cya Maroc, ari na yo iyi nzu iyobora ruhago ya Afurika izashingiraho itoranya abasifuzi izifashisha muri CAN U-17.

Iyi myitozo  izatangwa n’abagabo bakomoka mu bihugu bya Maroc na Tunisia ari bo Yahya Hadqa, Mohamed Guezzaz, na Boubakar Hannachi.

Abasifuzi bazitabira iyi myitozo bazakora ibizamini bitandukanye, birimo iby’imbaraga z’umubiri, kwandika ndetse n’ibya tekiniki.

Mu gihe Twagirumukiza yaba atoranijwe na CAF, yakwiyongera ku bandi basifuzi b’Abanyarwanda bitegura kujya gusufura imikino mpuzamahanga itandukanye; barimo Ishimwe Claude uheruka gusifura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Niger na Salma Mukansanga witegura kujya gusifura mu gikombe cy’isi cy’abari n’abategarugori kizabera mu Bufaransa.

Urutonde rw’abasifuzi bo hagati mu kibuga n’abungiriza bahamagajwe na CAF.

Abasifuzi bo hagati mu kibuga: Boukhalfa Nabil (Algeria), Tirelo Mositwane (Botswana), Blaise Yuven Ngwa (Cameroon), Mahrous Ahmed (Egypt), Mogos Teklu Tsegay (Eritrea), Atcho Pierre (Gabon), Huraywidah Abdulwahid (Libya), Andofetra Rakotojaona (Madagascar), Samir Guezzaz (Morocco), Dahane Beida (Mauritania), Basheer Salisu (Nigeria), Twagirumukiza Abdul Karim (Rwanda), Issa Sy (Senegal), Kabakama Jonesia Rukyaa (Tanzania) and Ssali Mashood (Uganda).

Abasifuzi bungirije: Ayimavo Ayamir Eric (Benin), Sanou Habib (Burikina Faso), Brahim Ahmar Adam (Chad), Salah Abdi Mohamed (Djibouti), Nouha Bangoura (Senegal), Youssef Wahid (Egypt), Mary Wanjiru Njoroge (Kenya), Rakotozafinoro Lidwine (Madagascar), Dos Reis Montenegro Miro (Sao Tome and Priciple), James Emile (Seychelles), Ahmed Omar Hamid (Sudan), Mkono Mohamed (Tanzania), Hassan Khalil (Tunisia), Thomas Kusosa (Zimbabwe).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger