AmakuruImikino

Tuyisenge Jacques yatangiye ubuzima bushya muri Petro Atletico (Amafoto)

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yakoreye imyitozo ye ya mbere mu kipe ye nshya ya Petro Atletico y’i Luanda muri Angola.

Ni nyuma yo gusinyira amasezerano iyi kipe aguzwe akayabo k’ibihumbi 350 by’amadorali ya Amerika.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko, yerekeje muri Petro Atletico avuye muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya yari amaze imyaka itatu n’igice akinira. Ni nyuma yo kuyitsindira ibitego 64 mu mikino 129 yayikiniye mu marushanwa atandukanye.

Ikipe ya Petro Atletico yamubengutse nyuma yo kuyizonga ubwo yari yahuriye na Gor Mahia mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu mwaka ushize.

Igitego Tuyisenge yatsindiye Gor Mahia kuri Stade ya Kasarani i Nairobi ni cyo cyafashije Gor Mahia kubona itike ya 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, kinasezerera ikipe ya Petro Atletico.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger