AmakuruAmakuru ashushye

“Turacyafite urugendo rurerure ngo duhe abagore uburinganire n’icyubahiro bakwiye” Paul Kagame

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo rye   yagejeje ku bitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’Uburayi iri kuba ku nshuro ya 12, izwi nka “European Development Days” iyi nama  yafunguwe kuri uyu wa kabiri 5 Kamena 2018.

Perezida Kagame yagarutse ku buryo abagore bafatwa nkabanyantege nke bagaharirwa   imirimo yo murugo , kwita ku muryango, kurera abana, aribyo binadindiza iterambere ryabo , Perezida Kagame yavuze ko hakiri urugendo rurerure kugirango umugore ahabwe icyubahiro akwiye ndetse n’uburinganire.

yagize ati ““Turacyafite urugendo rurerure ngo duhe abagore uburinganire n’icyubahiro bakwiye. Ibyo bigira ingaruka mu gutuma basigara inyuma. Ibi tubirebera ku bibera mu bice byose byo ku isi kandi twese bitugiraho ingaruka.”

Perezida kagame yagarutse ku mico imwe  n’imwe iheza abagore  bikagera naho umugore aba asaabwa  kugira uko yitwara kugira ngo ashimishe abagabo, haba mu migendere cyangwa mu mivugire  kugira ngo bashimishe abo bategetswe gushisha . Aha yagize ati  “Umuco wo kudahana ihohotera rishingiye ku gitsina ubangamiye bikomeye uburenganzira bw’abagore, kandi dukomeza kumva ko bigenda bizamuka.”

Mu kazi hamwe na hamwe  Perezida Kagame avuga ko hari aho abagore usanga badahabwa ubwisanzure nk’abagabo  ati “Mu kazi cyangwa mu bayobozi, usanga abagabo bareberwa k’uko bateye cyangwa ibyo bashoboye. Kandi ugasanga bo bifata uko bishakiye. Kandi ni ko bikwiye kumera. Ariko ubwo bwisanzure ntibuhabwa abagore.”

Perezida Paul  Kagame atanga urugero ku Rwanda nk’igihugu cyageregaje gukuraho amategeko yabangamiraga abagore, rugashyiraho andi atuma bajya ku rwego rumwe n’abagabo. asanga umuti w’iki kibazo ari uguhindura imyumvire yo kumva ko umugore ari ikiremwa  muntu  nk’ibindi .

Iyi nama y’uyu mwaka iri kubera mu Bubiligi  iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger