AmakuruImyidagaduro

Tuma Basa yasezeranye n’umukunzi we-AMAFOTO

Umunyarwanda Tumaine Basaninyenzi uzwi nka Tuma Basa umwe bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo Youtube, yasezeranye n’umukunzi we Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia.

Tuma Basa na Abaynesh bari bamaze igihe kinini bakundana. Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo yamwambitse impeta bemeranywa kuzabana akaramata.

Ibirori byo gusezerana byabereye muri Ethiopia aho umukunzi we akomoka ndetse Tuma Basa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yishimiye kuba yasezeranye kubana akaramata n’umugore we.

Ku wa 21 Nyakanga 2019 nibwo uyu mugabo yasabye anakwa umugore we. Uyu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wayobowe mu misango ya Kinyarwanda, umuryango wa Tuma wari uhagarariwe n’umusaza witwa Kazungu, mu gihe uwa Abaynesh wari uhagaririwe n’uwitwa Canisius.

Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Mbere yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV, REVOLT ya P.Diddy.

Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.

Ubukwe bwabo bwabereye muri Ethiopia
Umugore wa Tuma Basa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger