AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Trump yagarutse ku makuru amaze iminsi avugwa ko perezida Kim Jong yaba arwaye

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump yavuze ko ibyatangajwe n’ ibinyamakuru byinshi ko Prezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un arembye cyane ari ibihuha.

Yavuze ko afitanye umubano mwiza na Kim kandi akaba yizeye ko ayo makuru atariyo akaba ari ibihuha.

Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza na Koreya ya Ruguru, mfitanye umubano mwiza na Kim Jong Un, kandi nizeye ko ameze neza. Ndatekereza ko ari ibihuha.”

Trump ariko yirinze kugira icyo avuga ku gihe aheruka kuvugana na Kim. Ati “Ntacyo nshaka kubivugaho, ntacyo ndabivugaho. Dufitanye umubano mwiza ushoboka na Koreya ya Ruguru.”

Ikinyamakuru Daily NK gikorera muri Koreya y’Epfo ariko kivuga amakuru yo muri Koreya ya Ruguru cyatangaje ko Kim, bikekwa ko yaba afite imyaka 36 ari koroherwa, nk’uko umuntu utaratangajwe izina ukorera muri Koreya ya Ruguru yagitangarije.

Abayobozi bakuru ba Koreya y’Epfo bagera kuri babiri nibo bavuze ko amakuru bakesha ubutasi bya America avuga ko Kim arembye bikomeye nyuma yo kubagwa umutima.

Mu myaka yashize Kim yatangije ubushotoranyi ashaka kuba umuyobozi wa mbere ku isi, agirana inama zigera kuri eshatu na Trump, akorana na Moon Jae-In wa Koreya y’Epfo inama zigera kuri enye, ndetse ahura inshuro eshanu na Xi Jinping w’ Ubushinwa.

Kim muri izo nama yagaragaza ko ashaka ubwumvikane, ariko avuga ko adashobora gusenya ibitwaro kirimbuzi nk’uko America yabisabaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger