AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Trump arashinja itangazamakuru kumwicira izina ryitwaje coronavirus

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko itangazamakuru irigukwirakwiza ibinyoma ku cyorezo cya coronavirus rigamije kumwicira zina.

Perezida Trump yavuze ko hari abanyamakuru bari gukabiriza icyorezo cya coronavirus muri Amerika abereye umuyobozi, kugira ngo bizabe intandaro yo kumubuza hutsinda amatora ateganyijwe mu Ugushyingo 2020.

Donald Trump ni umwe mu bakandida bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho azaba arikwiyamamariza kukiyobora muri manda ya kabiri.

Ibinyamakuru byinshi muri iki gihugu biti gutangaza amakyru y’uko Guverinoma ya Trump idafite ubushobozi buhagije bwo guhangana na coronavirus.

Kugeza ubu umubare w’abanduye iyo virusi muri icyo gihugu wamaze kurenga ibihumbi 85, mu gihe abamaze gupfa bagera ku 1300.

Kwiyongera kw’abandura byatumye Amerika iba igihugu cya mbere ku Isi gifite umubare munini w’abanduye coronavirus.

Perezida Trump yashinje ibitangazamakuru bitandukanye gutangaza ibihuha kuri coronavirus, bigamije kugusha ubukungu bwa Amerika.

Yagize ati “Itangazamakuru rirashaka kumbona ntsindwa mu matora.”

Kwiyongera kw’imibare y’abandura muri Amerika, bishobora gukoma mu nkokora imigambi ya Trump yo gufungura ubucuruzi bitarenze tariki 12 Mata kuko inzobere mu buvuzi zigaragaza ko haba hakiri kare ugereranyije n’ubukana bw’icyorezo.

Trump kuri uyu wa Gatatu yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bahashye coronavirus, nyamara agashinja itangazamakuru gushaka kwihisha inyuma y’icyorezo ngo azatsindwe amatora.

Yagize ati “Ndakeka ko hari abantu bamwe bashaka ko ubucuruzi budafungurwa vuba, bakumva ko bizaba byiza bigatuma ntsindwa.”

Asubiza umwe mu banyamakuru bari bamubajije yakomeje agira ati “Hari abantu bamwe mu mwuga wanyu bashaka ko biba. Hari abantu bari mu mwuga wanyu bandika amakuru atari yo.”

Ibibazo by’ubukungu Amerika irimo n’isi muri rusange, hari inzobere zigaragaza ko bizongera ubushomeri muri icyo gihugu bukagera kuri 20 % cyangwa 30 %.

Trump yavuze ko kuva yagera ku butegetsi yateje imbere ubukungu bwa Amerika, nyamara hari abashaka kubisenya.

Yakomeje agira ati “Itangazamakuru ry’ibinyoma niyo ntwaro ikomeye iri inyuma y’abashaka ko igihugu cyacu gikomeza gufunga mu gihe kirekire gishoboka, biyumvisha ko bizagira ingaruka ku ntsinzi yanjye. Abantu bazima bo barashaka ko dusubira mu mirimo.”

Ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe muri Amerika byarafunzwe, mu gihe abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo hazatangazwa igikurikira, nyuma y’iminsi 15 yari yatangajwe yo kuba abantu bagumye mu ngo zabo mu gukumira coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger