AmakuruImyidagaduro

Tricia yifurije isabukuru nziza umugabo we Tom Close n’ifoto idasanzwe

Niyonshuti Ange Tricia  umugore wa Tom Close (Muyombo Thomas)  bamaranye imyaka igera kuri itanu babana mu kwifuriza umugabo we isabukuru nziza y’amavuko yavuze ko  ari umuntu udasanzwe wanamuhesheje umugisha mu gihe cyose bamaranye ndetse ari utuma ahora ibyishimo.

Tom Close na Tricia basezeranye ku wa 30 Ugushyingo 2013. Mu magambo Tricia yanditse yifuriza uyu mugabo yuzuyemo imitoma  yanditse avuga ko Tom ari umugabo w’igitangaza Imana yamuhaye isohoza inzozi ze. “Ndagukunda bitamenyerwa.”

Tricia akoresheje ifoto ya Tom Close akiri umwana  yanditse kuri Instagram yagize ati “Isabukuru nziza k’uwo Imana yampaye ubwo yasubizaga inzozi zanjye za mbere. Tom Close; iyakuremye mu buryo butangaje nikomeze ikumpere ubuzima bwuzuye ibyiza impande zose. Maze nanjye inyemerere ingumishe muri wowe. Ndagukunda bitamenyerwa.”

Kuri wa 28 Ukwakira 2018, nwo munsi Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 32 y’amavuko we na Tricia bamaranye imyaka igera kuri itanu, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan.

Tom Close , Tricia n’abana babo

 

Ifoto ya Tom Close akiri umwana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger