AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Umutaliyani ukinana na Areruya Joseph yegukanye agace ka mbere

Agace ka mbere k’irushanwa ry’amagare mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda kegukanwe na Alesandro Fideli, Umutaliyani usanzwe akinira ikipe ya Delko Marseille Province yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ni mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga kuri Stade Amahoro kerekeza i Rwamagana, hanyuma abasiganwa bakongera kuva i Rwamagana berekeza ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Abakinnyi 116 bo mu bihugu 25 n’amakipe 16 atandukanye ni bo batangiye iri siganwa rizenguruka urw’imisozi 100.

Ku ntera y’ibilometro 111 na metero 800 bava i Kigali bajya i Rwamagana hanyuma bakagaruka i Kigali, isiganwa ryaranzwe n’ihangana rikomeye ku bakinnyi ari na ko batorohewe n’imvura yaguye muri kariya gace.

Alessandro Fideli yasekewe n’amahirwe yo kwegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda, nyuma y’aho Edwin Avira ukinira Israel Cycling Academy wari ufite amahirwe yo kwegukana aka gace yakoze impanuka habura metero 50 ngo asoze isiganwa.

Ibi byahise biha uyu Mutaliyani amahirwe yo gusoza imbere no guhabwa akayabo k’Amadorali ya Amerika 1400 agenewe uwatwaye Etape.

Muri rusange ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa yahiriwe cyane n’agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019, dore ko abakinnyi batatu muri batanu baje imbere y’abandi ari ab’iyi kipe. Aba bakinnyi banagaragaramo Umunyarwanda Areruya Joseph waje ku mwanya wa kane akanaba Umunyarwanda waje hafi uyu munsi.

Undi Munyarwanda waje hafi ni Patrick Byukusenge waje ku mwanya wa cyenda, mu gihe Ndayisenga Valens yasoje ku mwanya wa 11.

Uko abakinnyi bageze Kicukiro bakurikirana.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger