AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Abanyarwanda beretswe igihandure mu gace ka Huye-Rubavu

Umunya-Erithrea Kudus Merhawi ukinira ikipe ya Astana Team yo muri Kazakhstan ni we wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda kavaga i Huye kerekeza i Rubavu. Ni agace Abanyarwanda basizwemo bikomeye n’uyu musore.

Abasiganwa bahagurukiye i Huye berekeza i Rubavu babanje guca mu Ngororero, ku ntera y’ibirometero 213 ari na yo ndende yabayeho mu mateka ya Tour du Rwanda.

Kudus wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali kerekeza i Huye, nyuma yo kugera i Rubavu yanikiriye bagenzi be. Uyu musore kandi yari yahagije bagenzi be mu bijyanye no guterera imisozi ari na cyo cyamufashije cyane uyu munsi. Amagare ageze ku Mukamira, Kudus yacomotse mu gikundi ari kumwe n’abandi basore babiri bageranye na we i Rubavu.

Aba ni Rein Taaramäe ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa wageze i Rubavu ari uwa kabiri, na Hernán Ricardo Aguirre Calpa ukinira Interpro Cycling Academy wahageze ari uwa gatatu.

Umunyarwanda waje hafi mu gace k’uyu munsi ni Areruya Joseph ukinira Delko Marseille yo mu Bufaransa wageze i Rubavu ari uwa 10. Yarushwaga na Kudus iminota 10 n’amasegonda umunani.

Abakinnyi 10 bageze mu karere ka Rubavu imbere y’abandi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger