AmakuruImikinoImyidagaduro

Tour du Rwanda 2020: Hatangajwe abahanzi bazataramira abitabiriye irushanwa

Abahanzi bakunzwe na benshi mu muziki Nyarwanda barimo Bull Dogg, King James, Bruce Melodie, Butera Knowless n’abandi nibo bashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa abazitabira isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2020.

Nk’uko bgaragara ku ngengebihe, iri rushanwa rizatangira tariki ya 23 Gashyantare 2020,rimare iminsi 8 abakinnyi bazenguruka Intara zitandukanye basoreze mu Mujyi wa Kigali ari naho hazamenyekanira uwahigitse abandi akaryegukana.

Mu rwego rwo kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza, hongerwamo n’abanyamuziki bafasha abantu gususuruka.
Kuri iyi nshuro abazitabira kureba iri siganwa bazasusurutswa n’umuraperi Bull Dogg umaze igihe mu muziki, King James ukunzwe mu ndirimbo z’imitoma, Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo ‘Fresh’.

Davis D ukunzwe mu ndirimbo ‘Dede’, Igor Mabano witegura kumurika Album ‘Urakunzwe’, ‘Nel Ngabo wa Kina Music wigaragaje mu 2019 ndetse na Knowless Butera uherutse gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Tour du Rwanda 2020 izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda; Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12. Rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Mu 2017 ni bwo bwa mbere habaye igitaramo cya Tour du Rwanda, icyo gihe cyabereye i Nyamirambo. Mu 2018 ibi bitaramo nk’ibi byatanze ibyishimo kuri benshi b’i Musanze, Kigali n’ahandi.

Mu 2018 ibitaramo bya Tour du Rwanda byasusurukijwe n’abahanzi barimo Igor Mabano, Knowless Butera, Dream Boys, Social Mula, Riderman ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu gucuranga.

Mu 2019 hataramye Dream Boys, Knowless Butera, Igor Mabano, Socila Mula, Ama G the Black, Sintex, Davis D, Siti True Karigombe ndetse na Riderman

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

Agace ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km

Agace ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km

Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km

Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km

Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km

Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) – Kwa Mutwe – Kuri 40: 4,5 Km.

Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km.

Umuhanzi Bruce Melody
Umuhanzi Davis D
Umuririmbyi Knowless Butera
Umuhanzi Igor Mabano
King James
Umuhanzi Nel Ngabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger