AmakuruImikino

Tour du Faso : Abanyarwanda babiri bafashe umwanya wa kabiri n’uwa gatatu mu gace ka munani

Hakizimana Seth na Uwizeye Jean Claude bafashe umwanya wa kabiri n’uwa gatatu mu gace ka munani ka Tour du Faso, nyuma yo gusigwa isegonda rimwe n’umunya-Algérie, Mansouri Hamza, mu gace ka munani ka Tour du Faso kakinwe kuri uyu wa Gatanu.

Uyu Mansouri Hamza wegukanye umwanya wa mbere yakoresheje amasaha atatu n’amasegonda 50, arusha isegonda rimwe Abanyarwanda babiri Hakizimana Seth na Uwizeye Jean Claude, bombi bakoresheje amasaha atatu n’amasegonda 51.

Tour du Faso , isiganwa rizenguruka Burkina Faso ryakomeje kuri uyu wa Gatanu hakinwa agace ka munani, aho abakinnyi bahagurukiye Bobo Dioulaso berekeza Sindou ku ntera y’ibilometero 137.5.

Mugisha Samuel yabaye uwa gatanu asizwe amasegonda umunani n’uyu Munya-Algérie wa mbere, mu gihe Mugisha Moïse watakaje umwambaro w’umuhondo ejo hashize, yasizwe amasegonda 20.

Mugisha Samuel yahawe umwambaro w’umukinnyi wahatanye kurusha abandi muri aka gace ka munani. Umunya-Angola Dario Manuel Antonio wa Bai Sicasal Petro de Luanda ni we wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo, aho amaze gukoresha amasaha 22, umunota umwe n’amasegonda 11. Arusha amasegonda 47 mugenzi we Araújo Bruno bakinana.

Mugisha Moïse ni we Munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa kane arushwa iminota itatu n’amasegonda arindwi, akurikiwe na Hakizimana Seth urushwa iminota itatu n’amasegonda 34.

Mugisha Samuel ni uwa karindwi ku rutonde rusange, Nzafashwanayo Jean Claude akaba uwa 17, Uwizeye Jean Claude ni uwa 37 mu gihe Munyaneza Didier ari uwa 63.

Tour du Faso irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa agace ka cyenda ari nako kabanziriza aka nyuma, aho abakinnyi bazahagurukira Bobo Dioulaso berekeza Diebougou ku ntera y’ibilometero 133.3.

Mugisha Samuel yahawe umwambaro w’umukinnyi wahatanye kurusha abandi muri aka gace ka munani  akab ari  nku mwanya wa karindwi ku rutonde rusange
Hakizimana Seth na Uwizeye Jean Claude basizwe isegonda rimwe n’umunya-Algérie, Mansouri Hamza,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger