AmakuruImikino

Tour de la RDC: Abarenga 20 bikuye mu isiganwa nyuma yo gukora impanuka

Anakinnyi barenga 20 bikuye mu isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gukorera impanuka hafi n’umurongo isiganwa ryari gusorezwaho.

Kuri iki cyumweru ni bwo hakinwe agace ka kabiri k’iri siganwa rizenguruka Congo Kinshasa, nyuma y’agace karyo kabanza kakinwe ku munsi w’ejo kakegukanwa n’Umunyarwanda Ruberwa Jean Damascene usanzwe ukinira Benediction Excel Energy yo mu karere ka Rubavu.

Uyu munsi isiganwa ryagombaga gusorezwa ahitwa Kasangulu nyuma y’intera y’ibirometero 95 abasiganwa bakoze bava ahitwa Mbanza-Ngungu gusa isiganwa ryaranzwe n’impanuka ikomeye yatumye abasaga 20 bikura muri iri siganwa.

Ni impanuka yatewe n’uko aba bakinnyi bose bagonze utugabanyamuvuduko (Dos d’âne) zari hafi y’umurongo bagombaga gusorezaho.

Ku munsi wa kabiri w’iri siganwa riri kuba ku ncuro ya karindwi, Umufaransa Gabriel Anthony ni we warangije ari imbere y’abandi, akurikirwa n’Umunya-Angola Mario Bruno Lemos De Carvalho mu gihe Umunya-Burkinafaso Wendkouni Mathias yasoje ari uwa gatatu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger