AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tottenham yirukanye umutoza wayo Mauricio Pauchettino nyuma y’imyaka 5 ayitoza

Tottenham Hotspurs yo mu bwongereza yirukanye umutoza wayo Mauricio Pauchettino w’umunya Argentina imuziza umusaruro muke nyuma y’imyaka itanu n’igice yari amaze ayitoza.

Tottenham isezereye Paucettino asezerewe nyuma y’aho iyi kipe yari ifite umusaruro muke ugereranyije n’imyaka itanu n’igice yari amaze ayitoza kuko ubu ibarizwa ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Ubwongereza mu mikino 12 imaze gukina yatsinzemo 5 yonyine.

Mauricio Pauchettino yari yaragejeje ikipe ya Tottenham kuri byinshi birimo n’umukino wa nyuma wa ‘UEFA Champions league 2018/2019’ bahuriyemo na Liverpool muri Kamena uyu mwaka n’ubwo Liverpool yaje kukibatwara.

Perezida w’ikipe ya Tottenham Bwana Daniel Levy, yavuze ko n’ubwo Pauchettino atahiriwe n’uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020, we n’abo bari bafatanyije bakoze uko bashoboye batanga ibyo bafite bityo bakazajya bamwibukira ibyo yabagejejeho, dore ko yanabafashije kubaka stade igezweho ya Wembrey.

Daniel Levy aganira na ‘Sky Sport’ yagize ati “Twari twaramaze kubona ko bikenewe ko hakorwa impinduka mu ikipe bityo iki ntabwo ari icyemezo cyafashwe gihubukiwe. Twababajwe n’umusaruro twari dutangiye kubona mu mpera z’umwaka ushize w’imikino ndetse n’uburyo twatangiye uyu. Ntabwo byari bishimishije.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri tuzirikana ibihe byiza twagiranye na Pauchettino n’abo bafatanyije. Byari bitugoye nka komite gufata icyemezo nk’iki kuri we ariko twabikoze mu rwego rwo kurengera inyungu z’ikipe. Bombi bazahora mu mitima yacu mu mateka.”

Biravugwa ko n’abatoza bamwungirije aribo Jesus Perez, Miguel D’agostino na Antoni Jimnez nabob amaze gusezererwa muri iyi kipe.

Umutoza Pauchettino yirukanwe muri Tottenham

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger