AmakuruImyidagaduro

Tom Close yagize icyo avuga kuri Jackson Dadu uvuga ko yamuhuje na The Ben bwa mbere

Jackson Dadu wavuze ko yashimishijwe no kuntu yahuje The Ben na Tom Close bwa mbere ,hanyuma Tom  ngo akaza kwibagirwa amasezerano bagiranye, Tom Close yavuze ko uyu Jackson atari we wamuhuje na The ben ahubwo hari ukundi bahuye.

Mu nkuru twabagejeho ubushije Producer Jackson Dadu yavugaga ko ariwe wahuje The Ben na Tom Close hanyuma akaba ababazwa no kuntu aba bahanzi bombi  basa nabamwirengagiza ngo ntibubahirize amasezerano bagiranye. Tom Close avuga kuri ibi yavuze  uko byagenze, agira ati “Ubwa mbere ntangira umuziki nari i Gahini mpari nk’umukozi ntari umunyeshuri icyo gihe nahise ntagiza itsinda(Group) ryitwa Afro Sense rikora umuziki wa Gospel ariko na none wibanda mu buzima busanzwe , icyo gihe rero ninjira bwa mbere muri studio nasanzemo producer witwaga Shema n’undi witwa Happy dukora indirimbo ya gatutu yari remix y’indirimbo Maisha, iyo ndirmbo reero The Ben aza kuyumva  nawe yari i Gahini ahita yinjira muri iryo tsinda nyuma yaho nza kujya kwiga i Butare asigara ahagarariye iryo tsinda ni uko twahuye ”

Tom avuga uko yahuye na Dadu yavuze ko atibuka neza uko yahuye na Jackson Dadu gusa avuga ko amwibuka akora muri One Way  yagize ati ” Ntabwo nakibuka ngo twahuye gutya , ariko mumenya namumenye  agikora muri One Way, ninaho naje gukora izindi ndirimbo nyuma by’umwihariko nkitangira gukora umuziki ku giti cyanjye , ariko mbere yaho ni hari indirimbo yaradukoreyemuri Afro Sense ntabwo ndi bubihakane ko yadukoreye indirimbo hamwe na The Ben n’abandi bagenzi banjye bandi barimo uwitwa Jack , Kagabo, Docas. iCyo gihe rero ntabwo navuga ko twahuriye muri Studio  , twahuriye i Gahini aroho yiga njye mpakora”

Tom Close avuga ko The Ben bahura avuga ko Ben yamubwiye ko hari indirimbo ye yumvise akeka ko atari y’umunyarwanda cyane ko ngo yaririmbaga mu rurimi rw’Iswayile  Tom akaba akeka ko Bena yaba ari Dadu cyangwa undi muntu wayimwumvishije.

Ku masezerano Dadu avuga ko yagiranye na Tom, nyuma  akaba yarayirengagije ndetse akaba anamuhamagara ntamufate , To Close kuri ibi avuga ko agendeye ku buryo bakoraga umuziki icyo gihe bigoye ko yakibuka neza ayo masezerano cyane ko  aherukana nuyu Producer Jackson Dadu kera cyane  bakaza no kuburana cyane, akomeza avuga ko  ntakintu kibi  yabayaramukoreye cyatuma atamwitaba ahubwo aba Producers (Abatunganya umuziki) icyo gihe bari bagoranye cyane kugirango umuntu yibuke ibintu byose bigoranye keretse bongeye guhura bakaganira neza.

“Icyo gihe ntabwo ubuzima bwari bworoshye ,Ntabwo nakubwira ngo hari ikintu runaka namusezeranyije  gusa turamutse duhuye nk’abantu babagabo akakinyibutsa , kuko numva ko niba hari isezerano namuhaye mfite ubushobozi bwo kuba narihigura rwose pe , ntakibazo peh , niba hari ikintu muri ubuzima nasezeranya umuntu mfite ubushobozi bwi kuba nakimuha , ni duhura aka kinyibutsa nzagikora ”

Tom Close uvuga ko akeneye guhura na Jackson Dadu ngo bibukiranye amasezerano bagiranye

 

Uwahuje The Ben na Tom Close ntashimishwa nibyo aba bahanzi bamukorera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger