AmakuruImikino

Thomas Mueller yasabye imbabazi ku bw’ikarita itukura y’ububwa yaraye yihesheje

Thomas Mueller, rutahizamu wa Bayern Munich yasabye imbabazi ku bw’ikarita itukura y’ubucucu yihejeje, nyuma yo gukubita umugeri Nicholas Tagliafico ukina mu bwugarizi bwa Ajax Amsterdam.

Hari mu mukino wa UEFA Champions league Bayern Munich yanganyijemo 3-3 na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi.

Iyi ni yo karita ya mbere itukura uyu musore yeretswe nyuma y’imikino 462 amaze gukinira FC Bayern Munich.

Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko ibyo yakoze atari yabigambiriye, anasaba imbabazi Tagliafico wafashije Ajax kugombora Bayern Munich igitego cya gatatu.

Mueller yagize ati”Mu by’ukuri ibyabaye ntabwo nari mbigambiriye.”

Nyuma yabwiye Tagliafico abicishije kuri Instagram ati”Umbabarire cyane ku byabaye ku munsi w’ejo! Ntabwo byari bigambiriwe. Nkwifurije kumererwa neza vuba.”

Mueller yasohowe mu kibuga habura iminota 15 ngo umukino urangire, nyuma yo kugerageza gufungira umupira mu kirere bikarangira akubise uriya mukinnyi umugeri mu mutwe. Byabaye ngombwa ko abaganga ba Ajax bita kuri Tagliafico umwanya utari muto.

Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Bayern Munich ndetse n’umutoza wayo Niko Kovac bemeje ko Mueller yari akwiye ikarita itukura nta gushidikanya.

Uretse Thomas Mueller wahawe ikarita itukura, Maximilian Woeber wa Ajax na we yari yasohowe mu kibuga azira gukinira nabi Leon Goretzka wa Bayern Munich.

Thomas Mueller yakiniraga Bayern Munich umukino wa 105 muri UEFA Champions league, imikino anganya na Philipp Lahm wakiniye iyi kipe imikino myinshi muri iri rushanwa.

Byitezwe ko Mueller atazagaragara mu mikino ibiri ya 1/8 cy’irangiza Bayern Munich izakina n’ikipe itaramenyekana kubera iriya karita. Bayern Munich igomba kumenya uwo bazahurira muri 1/8 cya UEFA Champions league ku wa mbere w’icyumweru gitaha, nyuma ya tombola izabera i Nyon mu Busuwisi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger