AmakuruImikino

Thibaut Courtois yatangaje abazamu 3 afata nk’aba mbere ku isi batarimo David De Gea

Thibaut Courtois, Umubiligi ukinira Real Madrid yo muri Espagne yatangaje abazamu batatu afata nk’abayoboye abandi ku isi, batagaragaramo David De Gea wa Manchester United ufatwa n’abatari bake nk’uwa mbere ku isi.

Uyu Mubiligi na we ntiyishyize kuri runo rutonde.

Mu minsi ishize, Jose Mourinho utoza Manchester United yasobanuye David De Gea nk’”umuzamu mwiza wa mbere ku isi.” Mu gihe Mourinho avuga ibi, Thibaut Courtois yahoze atoza muri Chelsea ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo.

Courtois asanga abazamu beza ku isi ari Andre Marc Ter-Stegen wa FC Barcelona, Allison Becker wa Liverpool na Jan Oblak wa Atletico Madrid.

Ati”Bose ni abazamu b’ibitangaza, gusa sinzi uhiga abandi.”

Courtois uyu kandi ni umwe mu bazamu beza isi ifite, n’ubwo atahiriwe na Real Madrid yerekejemo mu mpeshyi akubutse muri Chelsea. Mu mikino 11 ya shampiyona amaze gukinira Madrid, amaze kwinjizwamo ibitego 18.

Umunya-Brazil Allison Becker Thibaut Courtois yashyize ku rutonde afata nk’aba mbere ku isi, yatangiye ubuzima bwe muri Liverpool uyu mwaka nyuma yo kuhagera mu mpeshyi akubutse muri AS Roma. Ni nyuma yo kumugura angana na miliyoni 67 z’ama Pounds.

Oblak we yasimbuye Courtois muri Atletico, ubwo uyu Mubiligi yayivagamo muri 2014 agasubira muri Chelsea yari yarahamutije.

Uyu munya Slovenia ni umwe mu bazamu beza u Burayi bufite muri iki gihe, gusa ikinyamakuru Marca kivuga ko ashobora gusohoka muri Atletico muri Mutarama.

Ku rundi ruhande, Ter Stegen we yamenyekanye cyane ubwo yageraga muri Barcelona mu myaka 4 ishize akubutse muri Borussia Monchengladbach  yo mu Budage. Abenshi ntibatinya kumushyira mu b’imbere mu bazamu beza isi ifite bitewe n’uko yitwara muri FC Barcelona.

Jan Oblak, umuzamu wa Atletico Madrid.
Marc Ter Stegen wa Barcelona ari mu bo Courtois yemera.
Allison Becker, Umuzamu wa Liverpool.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger