AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Theo Bosebabireba na Flavour bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye cyane nka Theo Bosebabireba agiye guhurira na Flavour mu gitaramo kimwe bose batumiwemo kizabera i Mubende muri Uganda.

Theo Bosebabireba ukunze gukorera ibitaramo bitandukanye  muri Uganda azaba ari kumwe na Flavour wo muri Nigeriya mu gitaramo cyateguwe na Radio Tropical Fm yo muri Uganda kikazabera i Mubende ahitwa Kasana Grounds Mubende muri Uganda.

Uyu munyarwanda uherutse guhurira n’isanganya ubwo yari yagiye gutaramira muri Uganda agakubitwa bikagera naho ajya mu bitaro yewe bamwe bakanatangaza ibihuha yo yitabye Imana azaba ari mu bahanzi bimena bazataramira abazitabira iki gitaramo kibaza ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018.

Asuhuza abatuye i Mubende kandi anabizeza ko kuri iyi nshuro bizagenda neza ko bitazaba nk’ubushize, Theo Bosebabireba yemeje ko azitabira iki gitaramo.

Yagize ati:”Nitwa Uwiringiyimana Theogene abantu bakunda kwita Bosebabireba, nkaba nagira ngo menyeshe abantu bo muri Mubende no mu nkengero zayo ko nzaba ndi mu Ebbinu ya Tropical fm ku itariki ya 21 (Nyakanga 2018) abatarambonye ubushize muzambona kuko ntabwo ibintu bizahora bigenda nabi, muzaze twishimane tunezerwe, duhimbaza Imana.”

Nkuko bigaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo, ifoto igaragara cyane ni iya Flavour umaze kubaka izina rikomeye muri muzika y’Afurika ariko ku rundi ruhande Theo Bosebabireba nawe aragaragara cyane bivuze ko aribo bahanzi bazaba ari abimena.

Icyapa cyerekana abahanzi bazitabira igitaramo
Flavour uzahurira mu gitaramo kimwe na Theo Bosebabireba

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger