AmakuruImyidagaduro

The Ben yiyunze kuri Meddy muri gahunda yo gufasha umuryango wa Akeza Elise

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2022 nibwo Meddy n’abafana be bitwa ” Inkoramutima ” nibwo batangije igikorwa cyo gukusanya asaga miliyoni 6 z’amanyarwanda zo gufasha umuryango wa Akeza Elisie.

Akeza Elisie yari umwana w’imyaka itanu uherutse kwitaba Imana,akaba yari yaramamaye mu kuririmba indirimbo ya Meddy yitwa “MyVow” ndetse bivugwa ko yari afite inzozi zo kuzaba icyamamare mu muziki.

Iki gikorwa kigitangira hagaragaye urutonde rwa bamwe mu bari bamaze kwemera kwifatanya na Meddy barimo  umuhanzi Kamichi, Patycope n’abandi.

Kugeza ubu urutonde rukomeje kwaguka, aho umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben nawe yamaze kwiyunga kuri Meddy n’abafana be bazwi nka Inkoramutima bitiranwa n’indirimbo ye yakoze mu myaka yashize.

Aba bahanzi bombi igikorwa bahuriyemo bikunze kuba gake cyane gusa niyo byabaye bivugisha abatari bake kuko abakunzi babo baba babahanganisha muri byinshi nubwo bo ari inshuti z’akadasohoka.

Aba bahanzi ndetse baherutse kuvugisha benshi ubwo The Ben yari yagize isabukuru y’amavuko maze akayikorerwa n’abarangajwe imbere na Meddy ibintu byatunguye benshi.

The Ben akimara gutangaza ko yifatanyije na Meddy muri iki gikorwa benshi batunguwe no kubibona cyane ko hari abaziko aba bahanzi badacana uwaka kubera ukuntu benshi bahanganisha ibikorwa byabo mu muziki.

Nubwo ibi bivugwa gusa aba bahanzi banahuriye ku ndirimno imwe yitwa “Lose control ” nubwo mayo ntamashusho yafatiwe ikaba yaraje ikurikira Indi bigeze guhuriramo bakigera muri Amerika bo na K8 Kavuyo.

Iki gikorwa cyatangijwe n’abafana ba Meddy gifite intego yo kugeza kuri 6000$ hafi Miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger