AmakuruImyidagaduro

The Ben yasobanuye uko yifashishije amakarita yambika impeta Miss Pamela Uwicyeza

Kubabyibuka neza ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira, mu kirwa cya Maldives, bari mu bwato aho bari bakomeje kuryoherwa n’ibiruhuko nk’abantu bakundana, The Ben yashinze ivi hasi maze asaba Miss Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore, undi nawe arabyemera maze ahita yambikwa impeta ya fiançailles.

Kuri ubu benshi bari bamaze iminsi bibaza icyo The Ben abivugaho gusa byarangiye agize icyo atangaza akaba yasangije abamukurikira uko uyu muhango wose wagenze, ni igikorwa cyabereye mu Bwato batuje barimo gukina amakarita maze The Ben atungura Pamela .

Uyu mukino w’amakarita ya ‘UNO’  bivugwa ko ufite inkomoko muri Amerika, ni wo The Ben yavuze ko wamufashije muri misiyo ye yo kwambika impeta Miss Uwicyeza Pamela.

Ati “ni gutya misiyo yanjye nayishyize mu bikorwa. Umukino wa UNO(amakarita) wagize uruhare rukomeye.”

Yakomeje agira ati “nakinnye ikarita impa imbaraga yo kubaza icyo nshaka, niba warakinnye UNO uzi iyo karita iyo ari yo.”

Muri 2020 nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo Mugisha Benjamin , The Ben na Pamela Uwicyeza bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

Uwicyeza Pamela yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza kuza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberaga muri Kenya.

Uyu mukobwa muri iri rushanwa yegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Miss Africa Zuri Queen mu gihe Umunya-Kenya yegukanye ikamba, Umunya- Botswana akaba Igisonga cya kabiri, uwo muri RDC yegukana umwanya wa Nyampinga wa Nothern Queen mu gihe Umugandekazi yabaye Eastern Queen.

Pamella ni umwe mu bakobwa batowe cyane kuri SMS mu marushanwa ya Nyampinga y’u Rwanda kuko yakunze kurangiza ku mwanya wa 3 mu matora yo kuri SMS akurikiye Mwiseneza Josiane na Nisha Keza Bayera ndetse bivugwa ko benshi mu basore ariwe batoye cyane.

Uwicyeza Pamella yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ahagarariye intara y’Amajyepfo yari afite imyaka 19 n’uburebure bwa metero 1 na 71 agapima ibiro 68.

https://www.instagram.com/reel/CVR3lLGD_md/?utm_source=ig_embed&ig_rid=7090e64d-5b88-45aa-abea-6f828047aa8d

The Ben yifashishije umukino w’amakarika mu gutungura Pamela amusaba ko yazamubera umugore
The Ben nyuma yo kwambika impeta Miss Pamela

Twitter
WhatsApp
FbMessenger