Amakuru ashushye

The Ben yakoreye amateka mu gitaramo muri Uganda-AMAFOTO

Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane nka The Ben muri Muzika yakoreye igitaramo muri Uganda maze abo muri iki gihugu cy’Abaturanyi baramwishimira ku buryo budasanzwe.

Iki ni igitaramo yari yatumiwemo nk’umuhanzi w’umunyamahanga w’imena , akaba ari igitaramo gikomeye cyiswe Blankets & Wines cyabereye mu gihugu cya Uganda, muri iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kampala The Ben yacurangiye n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo nkuko mugenzi wacu wa Inyarwanda yabidutangarije.

Iki gitaramo The Ben yerekanyemo ko amaze kugera ku rwego rushimishije muri muzika ni kimwe mu bitaramo n’ubusanzwe byitabirwa n’abakunzi benshi ba muzika muri Uganda. Iki gitaramo cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval ahantu hanini hakunze kubera ibitaramo bihuza imbaga y’abantu benshi ari nayo mpamvu hashyizwe iki gitaramo cyatumiwemo The Ben.

Ubwo The Ben yaririmbaga, yageze hagati asaba abakunzi be gufata umwanya bakunamira Mowzey Radio aha akaba yahise anaririmba indirimbo y’uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya GoodLyfe uherutse gutabaruka. Aya ni amateka yari yanditse, abafana bahise bafatwa n’amarangamutima menshi bagaragaza kwishimira uyu munyarwanda wari ubakoze ku mutima.

Iki gitaramo The Ben yaririmbyemo cyagaragayemo kandi abandi bahanzi nka;Heavy K usanzwe ari umuhanzi akaba n’umu Producer ukomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Fik Fameica umuraperi wo mu gihugu cya Uganda. Hacuranze kandi aba Djs banyuranye bari bayobowe n’umusore w’umunyarwanda Vj Spinny umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda.

The Ben yishimiwe cyane
Nkibisanzwe abitabira ibirori muri Uganda ni uku baba biyambariye

The Ben arakunzwe cyane muri Uganda
The Ben yasabye ko hafatwa umunota hakibukwa Mowzy Radio
Abafana bari benshi
Abanyeshuri bo ku Nyundo

AMAFOTO: Emmy Nsengiyumva

Twitter
WhatsApp
FbMessenger