AmakuruImyidagaduro

The Ben yakiranywe urugwiro i Kampala akorera umukunzi we Pamella ibitamenyerewe (Amafoto)

Umuhanzi Nyarwanda The Ben utegerejwe mu gitaramo agomba gukorera mu Mujyi wa Kampala, yahageze mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 rishyira kuwa 3 Kamena 2022, yakiranwa urugwiro n’abamutumiye ndetse n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Mu kiganiro cyihariye yahaye n’itangazamakuru akigera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, The Ben yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira muri Uganda kuva mu 2018 ubwo yahaherukaga. Yibukije Abanya-Uganda ko iki ari igihugu cye kuko ariho yavukiye, ahamya ko buri gihe aterwa ishema no kuhataramira.

Uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi mu muziki w’u Rwanda ndetse unakunzwe bikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yijeje abazitabira igitaramo cye kuzaryoherwa abasaba kuzitabira ari benshi.



Abajijwe niba azaba ari kumwe n’umukunzi we utigeze agaragara ku kibuga cy’indege ubwo bamwakiraga, The Ben yagize ati “Hari ukuntu twabigenje ku buryo mutamenye ko yaje, mbese we si umuntu ukunda ama camera menshi, ariko ndabizi ko azaba ahari.”

Twaje kumenya amakuru y’uko Uwicyeza Pamella bitegura kurushinga na The Ben we yategewe indege imugeza Kampala nyuma y’uko umukunzi we ahagera mu kwirinda ko hari uwamufotora ku kibuga cy’indege no mu gihe byari bimenyewe ko ahandi bajyanaga agatoki ku kandi.

Uretse iki gitaramo ariko The Ben yavuze ko afite izindi gahunda zitandukanye za muzika agiye gukorera mu Karere. The Ben wahise ujya gucumbikirwa muri Sheraton Hotel Kampala yongeye kuhahurira n’itangazamakuru ryo muri Uganda ryari ryagiye kumutegererezayo, nyuma yo kubaganiriza ahita ajya kuruhuka.

Imodoka yateguriwe agendamo

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 3 Kamena 2022 mu Mujyi wa Kampala ahitwa Garden City Rooftop BOK. Azataramana n’abarimo Mr Jazziq na DBN Gogo bo muri Afurika y’Epfo kimwe n’abandi benshi bo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger