AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

The Ben yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya East African Party

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben wari utegerejwe na benshi mu Rwanda, aho byemejwe ko ariwe mu hanzi w’imena mubazasusurutsa abitabiriye igitaramo cya East African Party yamaze gusesekara i Kigali.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Habibi n’izindi zitandukanye, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukuboza 2019,aho yitezweho gususurutsa Abanyakigali ku italiki ya 1 Mutarama 2020, abafasha gutangira umwaka mushya banezerewe.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’abafana batari bake ndetse n’itangazamakuru ryari ryitabiriye ku bwinshi.

Uyu muhanzi ubwo yajyaga kuganira n’abanyamakuru abafana be bamutunguye bamuzanira umugabo witwa Fabien ufite impano yo gucuranga gitari no kuririmba nyamara afite ubumuga bwo kutabona.

The Ben yahise yemerera Fabien ko bagomba gukorana indirimbo bakazanayiririmbana mu gitaramo cya East African Party tariki 1 Mutarama 2020.

Nyuma yo kubona urugwiro yakiranywe, uyu muhanzi wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwihangana byamunaniye ahitamo kujya ku ruhande asuka amarira, ahita ajya mu modoka asohoka mu kibuga cy’indege atarangije kuganira n’abanyamakuru.

Fabien wemerewe gukorana indirimbo na The Ben yishimye iki gikorwa ati” Ni ubwa mbere ngiye kuririmbana n’umuntu w’icyamamare nsanzwe mfana.”

Iki gitaramo cya East African Party The Ben yitabiriye, kigiye kuba ku nshuro ya 12 kizaba tariki 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 15 000 Frw mu cyiciro gikurikiraho na 5000 Frw mu myanya isanzwe, mu gihe abazagura amatike mbere bo bagabanyirijwe itike yo mu myanya ihenze y’icyubahiro izaba igura 15000 Frw, imyanya y’icyubahiro 10000 Frw na 3000 Frw mu myanya isanzwe.

Kuri ubu amatike yamaze gushyirwa ku isoko aho ubu abayashaka bayagura kuri internet bifashishije urubuga www.ticket.rw cyangwa bakajya kuri The Mirror Hotel (0788978001), Kigali Arena (0735060071, 0781866276), Kabash House muri UTC (0785379494), Sawa Citi (0786686056) no ku biro bya EAP (0735060071, 0781866276).

Umuhanzi The Ben yageze mu Rwanda
Yakiriwe n’abakunzi be

Imodoka The Ben yagiyemo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger