AmakuruImyidagaduro

The Ben n’umukunzi we Pamella bagaragaye basubiramo indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz

Kuwa 02 Mutarama 2021 nibwo Mugisha Benjamin yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond nyuma y’imyaka yari ishize abahanzi banyuranye bo mu Rwanda bagerageza gukomanga muri WCB Wasafi ngo bakorane indirimbo n’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ariko bikagorana.

Nyuma y’umunsi umwe The Ben ageze kuri iyi ntego yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we basubiramo iri ndirimbo ikomeje kugarukwaho na benshi .

Nyuma y’uko (The Ben) n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bagaragaye baririmba indirimbo nshya ya The Ben na Diamond Platnumz  ibi byatumye abantu bibaza niba The Ben yaba ari mu Rwanda cyangwa ari Uwicyeza Pamella wamusanze muri America.

Mu minsi ishize nibwo The Ben yambitse impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella ubwo bari mu birwa bya Maldives.

Hanyuma The Ben yaje kwerekeza muri New York ahura na Diamond Platnumz naho Uwicyeza Pamella agaruka mu Rwanda.

Nyuma yaho The Ben yaje kwerekeza muri Tanzania aho yari aje kurangiza indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz.

Kugeza ubu The Ben na Pamella bagaragaye barimo baririmba indirimbo nshya ya The Ben na Diamond Platnumz yitwa Why.

Ni amashusho agaragaza aba bombi barimo kuririmba Uwicyeza Pamella abanza aririmba igitero cya mbere naho The Ben akaririmba igitero cya kabiri.

Ni amashusho yavugishije benshi bibaza niba ari The Ben waba yaragarutse mu Rwanda cyangwa Pamella yaramusanze muri America.

Iyi ndirimbo ’Why’ ya The Ben na Diamond yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi byitezwe ko amashusho yayo azasohoka mu minsi mike iri imbere.

Ni indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko kuko kuva Diamond izina rye ryakura mu muziki wa Afurika ndetse n’Isi benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bagiye bamwipima ariko bikarangira bidakunze ko bakorana.

Ni indirimbo y’urukundo aho buri umwe muri aba bahanzi aba abwira umukunzi we amagambo y’urukundo amusezeranya kutazamuhemukira no kuzarinda urukundo rwabo.

Mbere y’iko iyi ndirimbo isohoka Imyaka 10 yari ishize Diamond akoranye indirimbo na Mico The Best nubwo itabashije gukorerwa amashusho kubera ubwumvikane buke bwabayeho hagati y’aba bahanzi.

The Ben na Pamella

https://www.instagram.com/reel/CYQvbSghxcl/?utm_source=ig_embed&ig_rid=12fe8862-1d55-4f7a-856b-40f7ecd4a538

Twitter
WhatsApp
FbMessenger