AmakuruImyidagaduro

The Ben na Diamond Platnumz bashyize abakunzi babo murujijo

Mugisha Benjamin umaze kumenyerwa mu muziki nka The Ben nyuma yo kuva mu biruhuko mu nyanja y’abahindi mu birwa bya maldives aho yambikiye impeta umukunzi we , kuri ubu yasanze Diamond Platnumz muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze iminsi akorera ibitaramo.

The ben na Diamond Platnumz bagaragaye mu kabyiniro banyanyagiza amadorari ku bagore, nkuko bigaragara mu mashusho  yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Aya mashusho yasakaye hirya no hino agaragaza The Ben ari kumwe na Diamond Platnumz mu kabyiniro I New York bishimye kandi bajugunya Amadorari ku bakobwa bari basohokanye nabo.

Diamond Platnumz  na The Ben bagaragaye  mu kabyiniro banywa inzoga bajugunya ku bakobwa  benshi barimo abazungukazi benshi arimo abamenaho amadorari (Dollars).

The Ben agaragaye ari kumwe na Diamond Platnumz mu gihe amaze iminsi abwira abakunzi be ko ari kubategurira ikintu kiza kandi gikomeye ikirenze aho The Ben amaze imyaka 3 ategura alubumu ye.

Diamond Platnumz ari mu bitaramo bye bwite bizenguruka Amerika nubwo akubutse  i Dubai aho yitabiriye igitaramo One Africa Music Festival.

Ubu ari gutaramira abatuye umujyi wa LouisVille uyu munsi ku Cyumweru tariki 24 ukwakira arataramira abatuye umujyi wa Arizona

Abakunzi b’ibihangano bya The Ben batangiye kwibaza niba hari igihangano gishya yaba afitanye na Diamond Platnmuz
Diamond Platnumz yajugunye aya madorari nyuma y’akandi kayabo yaguze isaha ya Rolex arenga miliyoni 30 frw.

https://www.instagram.com/p/CVXboJjjk5X/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again

Twitter
WhatsApp
FbMessenger