AmakuruImyidagaduro

The Ben, Meddy na Tom Close bari guhatanira ibihembo n’abahanzi bakomeye muri Afurika

The Ben, Tom Close na Meddy bari guhatana n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika mu bihembo byiswe ‘African Entertainment Awards USA’ bitangirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi ni ibihembo bitegurwa n’umuryango w’abirabura cyangwa abanyafurika baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’umwe mu migabane ituwemo abirabura benshi.

Muri ibi bihembo bizatangwa mu kwezi k’Ukwakira 2018,  hagaragayemo abanyarwanda bahatana by’umwihariko The Ben akaba ari mu byiciro bitatu. Ari mu  cyiciro cy’ umuhanzi w’umugabo w’umwaka( Best Male artist of the year), aha ahuriyemo na mugenzi we w’umunyarwanda Meddy kimwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Afurika nka Tekno, Davido, Diamond Platnumz, Fally Ipupa, Wiz kid, Olamide, Flavour n’abandi.

Uretse iki , ari no mu cyiciro cya Video nziza y’umwaka (Best Video of the Year) ahanganiye n’abahanzi nka Runtown, Olamide, Fally Ipupa, Diamond, Wiz Kid n’abandi, ari no mu cya Best Collaration of the Year ku ndirimbo ye Thank You yakoranye na Tom Close.

Si ubwa mbere abanyarwanda batoranyijwe muri ibi bihembo kuko mu 2017 The Ben, Meddy, Urban Boys na Phil Peter babihataniraga ariko bagataha amara masa.

Reba urutonde unatore ukanze hanoUrutonde rw’abahanzi bari guhatanira ibihembo bya African Entertainment Awards USA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger