AmakuruImyidagaduro

The Ben agiye guhurira n’abahanzi bakomeye mu gitaramo kimwe

Umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, The Ben, akaba n’umuvandimwe w’umuraperi Green P, yatumiwe mu gitaramo cya mbere ku isi gihuza abahanzi benshi b’ibyamamare mu muziki wa Afurika kizabera i New York.

Ni igitaramo cyiswe ‘One Africa Music Fest’, kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare banyuranye ku mugabane wa Afurika, Diamond, Eddy Kenzo,WyclefJean,Tiwa Savage,Tekno, Burna Boy,Harmonize, 2Baba wamamaye nka 2Face kimwe nabandi benshi bazitabira iki gitaramo gifatwa nk’icyambere gikomeye ku Isi gihuza abahanzi benshi b’ibyamamare mu muziki wa Afurika.

Ni igitaramo kizabera i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika tariki 10 Kanama 2019, Bank W uri mu bahanzi bubatse izina hano muri Afurika ni we uzaba akiyoboye nka MC.

The Ben arasaba abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzitabira iki gitaramo ari benshi bakamutera ingabo mu bitugu cyane ko ariwe muhanzi nyarwanda rukumbi watumiwe muri iki gitaramo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger