Amakuru ashushyeImyidagaduro

The Ben agiye gufatanya na Rick Ross, Diamond na Dj Khaled mu masezerano agiye gusinya mu masaha make ari imbere

Kuri Iki cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018 , Mugisha Benjamin wamamaye cyane nka The Ben ashobora kuririmba Igitangaza nkuko yazindutse abivuga ku rukuta rwe rwa Instagram kuko nta gihindutse arasinya amasezerano yo kwamamaza ikompanyi ikomeye ku Isi ikora ibinyobwa.

Aya masezerano arasinyira muri hoteli imwe yo mu mujyi wa Kigali, ni ayo kwamamaza ikinyobwa cya Belaire kiri mu binyobwa bikunzwe cyane muri iyi minsi, kikaba kinamamazwa n’abahanzi b’ibyamamare kuri iy’Isi.

The Ben agiye kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bakomeye bamamaza iyi nzoga barimo Rick Ross, Dj Khaled ,Huddah wo muri Kenya, Diamond wo muri Tanzania n’abandi bahanzi batandukanye bamamaza iki kinyobwa haba muri Afurika ndetse no hanze .

Ubusanzwe iyi nzoga yo mu bwoko bwa Champanye yengerwa mu Ntara ya Alpes-Cotes d’Azur mu Majyepfo y’Ubufaransa ikaba ari imwe mu nzoga ziharawe ndetse zinakunzwe cyane n’ab’ingeri zose by’umwihariko urubyiruko ahanini biturutse ku kuba yamamazwa n’ibyamamare.

The Ben agiye gusinyana n’iyi kompanyi nyuma y’uko yari muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko agatumirwa n’abashinzwe kwamamaza iki kinyobwa muri Afurika ngo baganire, ibi biganiro byabaye guhera muri Werurwe 2018.

Ibi ni amateka muri Muzika nyarwanda kuko The Ben araba abaye umuhanzi wa mbere ugiranye amasezerano n’ikompanyi ikomeye yo hanze, mu gihe biraba bigenze neza, The Ben azajya yambara imyenda iriho ibirango by’iki kinyobwa ndetse no mu mashusho y’indirimbo ze nkuko bisanzwe bigenda ku bahanzi bacyamamaza.

The Ben agiye gufatanya na Rick Ross na Dj Khaled bo muri Amerika kwamamaza iki kinyobwa
Na Diamond aracyamamaza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger