Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

TERADIG LTD yatangiye gufasha abacuruzi kubona imbuga za Internet (Website) ku buntu.

Ikigo cy’ikoranabuhanga gisanzwe gifasha abantu kugira imbuga za Internet, TERADIG LTD, cyatangiye gufasha abantu kubona imbuga za Internet ku buntu mu rwego rwo gufasha abacuruzi bari muri gahunda ya Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Hirya no hino ku Isi ndetse no mu Rwanda abacuruzi benshi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Virus ya Corona kubera ko mu ngamba zishyirwaho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo harimo kuba abantu babuzwa guhurira hamwe ari benshi ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bigafungwa.

Mu Rwanda, mu ngamba nshya zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyari gikomeje kuzamuka n’ubukana bwinshi, harimo gufunga ingendo zihuza uturere, ndetse na Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali, bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byagizweho ingaruka n’izo ngamba kuko atari byose byakomeje kwemererwa gukora.

Igisubizo cyihuse ku bacuruzi ni ugufata iya mbere bakayoboka ubucuruzi bwo kuri Internet, bagafunguza imbuga bashyiraho ibicuruzwa byabo ndetse nabakiriye babo bakabitumizaho mu buryo bworoshye ndetse bakanishyurana bakoresheje ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha benshi mu bakora ibikorwa by’ubucuruzi muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo ndetse n’ingamba zikaba zarakajijwe mu gihugu hose, Ikigo cya TERADIG LTD ku bufatanye n’ Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) cyatangiye kuborohereza kubona imbuga za Internet (website) ku buntu muri promotion yiswe “Zamuka na AkadomoRW.”

Iki nicyo gihe nyacyo ko buri mucuruzi atangira gutekereza ku gukoresha ikoranabuhanga mu kazi ke ka buri munsi, akaba ari yo mpamvu bahisemo kuborohereza nkuko umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace abitangaza.

Ushaka kwiyandikisha muri iyi poromosiyo kugira ngo afashwe kubona urubuga rwa Internet (website) yakwifashisha mu bucuruzi bwe, ashobora kwiyandikisha anyuze kuri Teradig.com/akadomorw/ cyangwa akabariza kuri nimero 0789564452 na 0786799066.

Ukeneye Hosting na Domain name wanyura kuri Hosting.teradig.com cyangwa ukabariza no kuri nimero 0789564452 na 0786799066.

Poromosiyo ya Zamuka n’akadomoRW yaje kubera igisubizo abacuruzi muri ibi bihe by’ingamba z’idasanzwe zo kwirinda COVID-19
Twitter
WhatsApp
FbMessenger