AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Team Rwanda ntiyahiriwe n’iminsi ibiri ya mbere ya Tour de l’Espoir

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare mu batarengeje imyaka 23 ntiyahiriwe yagize intangiro zitari nziza mu isiganwa ry’amagare ryiswe Tour de l’Espoir riri kubera muri Cameroun.

Kuri ubu mugihe hari gukinwa agace ka gatatu , umunyarwanda uri hafi nyuma y’uduce tubiri ari ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange naho Team Rwanda yo iri kumwanya wa 7 kurutonde rusange.

Agace ka kabiri gaheruka kegukanywe na Francisco Campos ukinira ikipe y’igihugu ya Portugal akoresheje amasaha 2:09’56”. Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moïse waje ku mwanya wa 13 asigwa amasegonda atatu n’uwa mbere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare harakinwa agace ka gatatu aho bahaguruka mu gace ka Nkongsamba basoreze i Dschang ku ntera y’Ibilometero 68.3

Natnael Mebrahtom niwe uyoboye urutonde rusange umunya-Érythrée amaze gukoresha amasaha 2:33’53” mu duce tubiri akurikiwen’abagenzi be bo muri Erythree  Debesay Yacob, Kibreab Filipos na Habtemichael Daniel.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Mugisha Moïse uri ku mwanya wa 29 usigwa umunota n’amasegonda atandatu n’umukinnyi wa mbere

Agace ka gatatu karigukinwa aho bahaguruka mu gace ka Nkongsamba basoreze i Dschang ku ntera y’Ibilometero 68.3

 

Érythrée niyo iyoboye isiganwa kugeza ubu

Ku rutonde rusange isiganwa riyobowe na Natnael Mebrahtom wambaye umwenda w’umuhondo

Francisco Campos ukinira ikipe y’igihugu ya Portugal niwe wegukanye agace ka kabiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger