AmakuruImikino

Team Manager wa Rayon Sports yirukanwe azira igitekerezo yatanze ku mukino wa Mukura

Nkubana Adrien, umukozi wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Rayon Sports(Team Manager) yeretswe umuryango azira gutanga igitekerezo(Prediction) ku byagombaga kuva mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura Victory Sports.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru gishize warangiye Mukura Victory Sports itsinze Rayon Sports 2-1. Ndizeye Innocent ni we watsindiye Mukura Victory Sports, Rayon Sports itsindirwa impozamarira na Manzi Thierry.

Nkubana wari umaze imyaka 10 yita ku buzima bwa buri munsi bwa Rayon Sports, yemeje aya makuru avuga ko ku wa mbere w’iki cyumweru ari bwo yakiriye ibaruwa imusezerera, gusa ngo n’ubundi yari asanzwe azi ko ari hafi gusezererwa.

“Ni byo nahawe ibaruwa, ariko nibaza ko kuba naranditse kuriya byabaye imbarutso kuko nari nsanzwe mbizi ko nzirukanwa. Narabyanditse nk’uko abandi bandika ariko nemera ko byancitse” Nkubana aganira na Radio Flash Fm.

Nkubana yazize kujya ku rukuta rwe rwa Facebook akandika ko Rayon Sports na Mukura Victory Sports bagwa miswi 0-0.

Magingo aya haracyashakishwa impamvu Rayon Sports yaba yaratakaje umukino wa Mukura. Hari n’amakuru avuga ko Eric Rutanga utarakinnye uyu mukino kubera uburwayi ashobora guhagarikwa ukwezi adakina, nyuma yo gusanga uyu mukinnyi ukina inyuma ibumoso nta burwayi yari afite ubwo Rayon Sports yakinaga na Mukura ku cyumweru gishize.

Nkubana Adrien wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Rayon Sports.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger