Amakuru ashushyeImikino

Tchabalala yatangiye kwifuzwa n’amakipe yo Muri Afurika y’epfo na Tanzania

Shabani Hussein Tchabalala umaze amezi abiri yonyine aguzwe na Rayon Sports imukuye mu kipe y’amagaju yatangiye kurwanirwa n’amakipe yiganjemo ayo muri Afurika y’epfo ndetse na AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania.

Ukwitwara neza uyu mukinnyi yagaragaje kuva yagera muri Rayon Sports ni ko gukomeje uyu musore w’umushinganahe akomeza kwifuzwa n’aya makipe ku buryo bukomeye.

Ibi byatangiye ubwo yakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports, umukino iyi kipe y’ubururu n’umweru yakinaga na Mukeba w’ibihe byose APR FC mu mukino w’igikombe cy’intwari wabaye ku wa 01 Gashyantare 2018.

Uyu musore ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports n’ubwo APR FC yaje kwishyura iki gitego ibifashijwemo na Muhadjir HAKIZIMANA ndetse ikaza no gutsinda igitego cy’insinzi cyatsinzwe na Issa Bigirimana.

Shabani Hussein Tchabalala ahanganye na Nascimento wa Mamelodi Sundowns.

Uyu musore yakomeje kwigaragaza no mu mikino yakurikiyeho kuko ari mu bafashije Rayon Sports kurenga ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions league, nyuma yo gutsinda ibitego byose bibiri byafashije Rayon Sports gusezerera LLB y’I Burundi ku bitego 2-1.

Ntibyagarukiye aho kuko n’ubwo Rayon Sports yasezerewe na Mamelodi Sundowns mu cyiciro cyakurikiyeho, iyo ubajije umutoza Pitso Mosimane utoza iyi kipe cyangwa ukabaza umwe mu makinnyi ba Mamelodi Sundowns, bakubwira ko Shabani Hussein Tchabalala ari we mu kinnyi wabazonze mu mukino ibiri bakinnye na Rayon Sports.

Kugeza ubu amakipe yamaze kugaragaza ko ashaka uyu musore ni atatu arangajwe imbere na Free State Stars FC isanzwe itozwa na Luc Eymael wahoze atoza Rayon Sports, Bloemfontein izanzwe itozwa na Veselin Jelušić cyo kimwe na AZAM yo mu gihugu cya Tanzania.

Uhereye iburyo: Tchabalala, Shassir na Pierrot.

Iby’aya makuru byahawe umugisha na Jean Claude Kagimbura wagize ati” “Kugeza ubu Tchabalala ni umukinnyi wa Rayon Sports ni na yo ashyizeho umutima ariko bitewe n’uko yitwaye birumvikana hari amakipe yagaragaje kumwifuza. Habanje Free State Stars gusa kuri ubu navuga ko iyabishyizemo imbaraga cyane ari iyitwa Bloemfontein Celtic kuko yo hari ibiganiro byabayeho. Gusa si izi zonyine harimo n’izindi nka AZAM FC nazo zimwifuza.”

Abajijwe niba bivuze ko ubwo amasezerano uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports azarangirana n’umwaka wa 2017/18 w’imikino azaba arangiye byanze bikunze azahita ayivamo, yagize ati “Rayon Sports nk’ikipe yamufashije kwigaragaza kandi nayo ikaba ikomeye, ikina amarushanwa Nyafurika kenshi, birashoboka ko yayigumamo iramutse itanze ibikenewe byose.

Tchabalala.

Magingo aya hategerejwe kureba niba Rayon Sports iza kugumana uyu musore cyangwa iza kumurekura akaba yagenda, gusa ikiriho ni uko iyo abakire batejemo bigorana kugira ngo bakubureho icyo bakwifuzaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger