AmakuruUmuziki

TBB yahinduye izina banakomoza ku cyatumye Tino ava mu itsinda

Nyuma y’iminsi itari mike itsinda rya TBB rijemo ibibazo rigasa na ho rivuye muri muzika, bikanasiga Mc Tino asezeye kuri bagenzi be agahitamo gukora ku giti cye, ubu abasore babiri basigaye bagize TBB bahinduye izina ry’itsinda.

Ubusanzwe iri tsinda rikiri TBB, iri zina ryari ribumbiye hamwe amazina y’abasore batatu bari barigize aribo Tino, Bob na Benja, aho Tino agendeye rero ntabwo itsinda rikiri TBB ahubwo bahisemo kuryita Team Bob&Beja.

Aba basore babiri basigaranye iri tsinda ndetse bakaba banafite indirimbo nshya bakoranye na Jay C, batangaje ko Tino yajyanwe n’inzara ariko ubwo bari mu kiganiro Overdriveshow ntibigeze basobanura neza iby’iyo nzara yatumye abasiga.

MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB kuri ubu asigaye akora umuziki ku giti cye, aherutse kuvuga ko ariwe wari ugize iri tsinda abandi ari abana kuri we bityo ko niba yararivuyemo ubwo na ryo ryahise risenyuka.

Tino yanavuze ko bakiva muri Primus Guma Guma Super Star ya 6 bicaranye bakumvikana ko buri wese agiye gukora ku giti cye akaba asanga kuba bagenzi be barahuye bakongera kwihuza ari uko wenda babonye abarusha imbaraga, ngo na ho ubundi nta kindi kintu cyihariye bapfuye.

Aba basore ni bo basigaranye itsinda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger