AmakuruAmakuru ashushye

#TAS2019: Perezida Kagame yasabye Abanyafurika guhindura umugabane uw’ikoranabuhanga

Perezida Kagame Paul watangije Ihuriro Nyafurika ryiga ku mpinduka z’Umugabane wa Africa rishingiye ku ikoranabuhanga (Transform Africa Summit) asanga Abanyafurika  n’abayobozi babo bakwiye gushyira hamwe kugirango umugabane wa Afurika utere imbere mu ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yasabye ko Abanyafurika bakoresha iterambere ry’ikoranabuhanga mu guhanga ibishya no kuvumbura, kuko muri iki gihe Isi iri mu gihe cyo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ku buryo gusigara inyuma atari amahitamo kuri Afurika.

Yabivugiye mu nama ya gatanu ku ikoranabuhanga ‘Transform Africa Summit 2019’ iteraniye I Kigali, kuri uyu wa gatatu 15 Gicurasi 2019.

Avuga ko ubu buryo bw’Ikoranabuhanga buha amahirwe angana kuri bose bityo ko Abanyafurika bakwiye kurifata nk’umurongo wo kwakira ibitekerezo ariko na bo bagatanga ibyabo.

“Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa, tugomba guhuza gahunda y’iterambere ry’inganda n’ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga rihuza Isi kurusha uko byahoze mbere, kugera ku bumenyi ubu byaroroshye. Ariko nanone twe kuvuga gusa ngo dukoreshe umurongo mugari wa internet mu gufata gusa ibintu n’ibitekerezo byaturutse ku bandi. Turi abantu bashobora guhanga udushya no gutekereza, dufite ibyacu twaha abandi, dufite inkuru zacu twabwira abandi.”
Yavuze ko intego za Smart Africa ari ugutuma ibihugu biguma hamwe mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga kuko gufatanya ari bwo buryo bwatuma ibihugu bigera ku ntego zabyo.
“Iterambere ry’ubukungu n’uburumbuke bisaba ikoranabuhanga. Igihe ni iki kugira ngo twubake ibikorwa remezo n’ubumenyi bikenewe muri Afurika. Hari amahirwe akomeye ku mugabane wacu, ari nayo mpamvu guverinoma za Afurika zishyize hamwe zigatangiza Smart Africa, n’abikorera bakaba ari abafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo intego igerweho.”
“Kuba hariho gahunda ihuriweho ya Afurika mu ikoranabuhanga ntawe bikwiye gutera ubwoba, ahubwo bikwiye gutera imbaraga. Byari bikenewe kandi ukwishyira hamwe kwa Afurika kuzatanga inyungu kuri Afurika n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego rw’Isi.”

Yavuze ko bidashidikanywaho ko umugabane wa Afurika witeguye kugendana n’iterambere ry’ikotanabuhanga, kuko ari nacyo Abanyafurika bari barategereje.

 ”Afurika yiteguye kwifatanya n’abandi mu mpinduramatwara ya kane y’inganda? Navuga ngo mu by’ukuri, ibi nibyo twari twarategereje”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kwihutisha ikoranabuhanga muri Afurika bidakwiye kugira uwo bitera impungenge, ko ahubwo bikwiye gufatwa nk’inzira yo kwihuza n’abafatanyabikorwa b’uyu mugabane.

Mu  gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko inama itaha ya Transform Africa mu 2020 izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu, izabera muri Repubulika ya Guinea.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, yashimiye abitabiriye iyi nama ya 2019 biteganyijwe ko itangarizwamo ingamba zigamije ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga, “digital economy blueprint’ ku bufatanye na Guverinoma ya Kenya.

Perezida Kagame amaze gutangiza iri huriro yahise anatanga ikiganiro ari kumwe na Perezika Kenyatta wa Kenya na Keita wa Mali
Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Abanyafurika bagomba gukuraho imipaka ituma Afurika itabyaza umusaruro ikoranabuhanga
Perezida Kagame yavuze ko hari ibikorwa byoroshye bikeneye ubushake bwa politiki gusa kugira ngo bikorwe muri Afurika

Robot yitwa Sophia yatunguye abitabiriye ‘Transform Africa’ irata Kigali inavuga Ikinyarwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger