AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Taraji P. Henson tuzi nka Cookie yambitswe impeta ya karamata n’umukunzi we

Taraji P. Henson twamenye ku mazina ya Cookie muri  filime(Serie) y’uruhererekane yitwa Empire ndetse akaba n’umwe mu bakinnyikazi bagaragara muri iyo filime ukunzwe na batari bake bitewe n’ubuhanga bwe nyuma yo kuba mu rukundo rw’ibanga n’umukunzi we ukina umukino wa American Football witwa Kelvin Hayden mu gihe kingana n’imyaka 2 kuri ubu uyu musore yamaze kumwabika impeta amusaba kuzamubera umugore wa karamata.

Kelvin Hayden na Taraji P. Henson twamenye ku mazina ya Cookie bari bamaze imyaka 2 bakundana

Ibi byemejwe na Taraji we bwite aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho yashyizeho ifoto yambaye impeta maze iherekezwa n’ubutumwa bwerekana ishema yatewe no gusabwa n’umukunzi we kuba yamubera umugore w’iteka aha akaba yagize ati:

“Navuze yego!!!!!byatangiye ashyikiriza impano yo kumunsi wahariwe aba mama ya gakomo gusa bidatinze ako kanya ahita aca bugufi atera ivi maze ashyira hanze ikiri ku mutima we,kuri ubu sinkiri ku isoko ndetse ndanishimye cyane……Imana n’inziza”

https://instagram.com/p/BiwgTbxAKRO/?utm_source=ig_embed

Uku kwambikwa Impeta kwa Taraji P.Henson kwatunguye benshi mu bakunzi be kubera ko atigeze ahamiriza isi ko akundana byeruye n’uyu mukunzi we Kelvin Hayden ahubwo ko yakomeje ku bigira ubwiru,uyu Taraji P. Henson uretse kuba umukinnyi wa Filime ni n’umuririmbyi wavutse ku itariki 11 Ukwakira 1970 avukira Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu majyepfo ya Washington D.C.

Taraji P Henson afite umwana umwe w’umuhungu witwa Marcel

Taraji umaze gukina muri filime nyinshi aho twavuga nka filime yitwa Think like A man, No good Deed, Baby Boy, Person of interest Empire ndetse  n’izindi afite umwana umwe witwa  Marcell gusa uwo bamubyaranye witwa William Lamar Johnson yaje kwicwa mu 2003.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger