AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Tanzania yahagaritse ingendo z’indege zerekeza muri Afurika y’Epfo

Minisiteri ishinzwe gutwara ibintu n’abantu muri Tanzania, yatangaje ko ikigo cyo gutwara abantu muri icyo gihugu air Tanzania cyahagaritse ingendo zose zerekeza muri afurika y’epfo uyu mwanzuro ukaba ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa.

Bwana Isaac Kamwelwe, yatangaje ko imwe mu mpamvu yo guhagarika izo ngendo z’indege ya Tanzania ari ukubera ko badashobora kohereza indege mu gihugu kirimo imidugararo nka afurika y’epfo, bakaba babikoze mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakiliya babo.

Minisitiri yagize ati: “mwese murabizi ko hari ibikorwa by’ubunyamaswa biri kubera muri afrika y’epfo, ni igihugu urubyiruko rwifatiye amategeko mu biganza byarwo. Kubera iyo mpamvu twahisemo guhagarika ingendo zacu z’indege zajyagayo kuko ntiwafata abagenzi ngo ubajyane ahantu hashyira ubuzima bwabo mu gahenebero”.

Kugeza ubu abantu 17 bamaze kwicwa muri afurika y’epfo hakaba hari abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa urugomo rwibasira abanyamahanga baba cyangwa bakorera muri afurika y’epfo.

Leta ya afurika y’epfo iri gushyirwaho igitutu gikomeye n’ibihugu by’ afurika kugira ngo igire icyo ikora kuri urwo rugomo ruri gukorerwa abanyamahanga, ibihugu bine byanze kwitabira inama iri kubera muri icyo gihugu yiga ku bukungu ndetse ibihugu nka Madagascar na Zambia bihagarika imikino ya gicuti bari bafitanye n’icyo gihugu.

Kompanyi y’indege yo muri Nigeria yitwa Air Peace yemeye gucyura ku buntu abanya Nigeria baba muri afurika y’epfo bifuza gutaha. Kuri uyu wa kane umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Nigeria yasabye ko ibigo by’abanyafurika y’epfo biri muri Nigeria bihabwa abanyagihugu bakaba aribo babiyobora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger