Amakuru ashushyeImikino

Tanzania yafatiye ibyemezo abarimo Migi na Meddie Kagere

Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus kigeze mu karere u Rwanda ruherereyemo, leta ya Tanzania yafashe umwanzuro ko abakinnyi bagiye mu bihugu birimo iki cyorezo nka Kagere Meddie na Migi batazasubira muri Tanzania ndetse ko abakinnyi bo mu makipe atandukanye yo muri iki gihugu batakwemererwa kujya mu bihugu byabo.

Ibi byatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF),

Karia avuga ko kwemerera abakozi b’abanyamahanga gusohoka mu gihugu bizaba binyuranyije n’amabwiriza ya guverinoma yerekeye guhangana n’icyo cyorezo ndetse abasohotse muri Tanzania batazemererwa gukina Shampiyona nisubukurwa.

Ati “Ntabwo tuzabemerera gusubira mu gihugu. Abakinnyi b’abanyamahanga bagiye mu bihugu byabo mu gihe cya shampiyona ntibazemererwa kwitabira shampiyona mu rwego rwo gukumira Coronavirus.”

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe, Tanzania yahagaritse Shampiyona n’amarushanwa yayo yose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, Kassim Majuwa, yerekeranye no guhangana n’indwara zandura cyane.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe, Tanzania yatangaje ko ifite abantu 12 banduye icyorezo cya Coronavirus, barimo batandatu bashya bamenyekanye kuri iki Cyumweru.

Abanyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ukinira KMC FC na Meddie Kagere ukinira Simba SC, bagarutse mu Rwanda ku wa Gatandatu, bakaba bari mu bashobora kugongwa n’iki cyemezo cyafashwe muri Tanzania nubwo baje bahawe uruhushya n’amakipe yabo.

Abandi Banyarwanda babarizwa muri Shampiyona ya Tanzania ni Niyonzima Haruna na Sibomana Patrick bombi bakinira Yanga SC, Thierry Hitimana utoza Namungo FC ndetse na Bizimungu Ally.

Ubwo Shampiyona ya Tanzania yahagarikwaga, Simba yari iyoboye n’amanota 71, ikurikiwe na Azam FC n’amanota 54 naho Yanga SC ari iya gatatu n’amanota 51. Simba na Azam bakinnye imikino 28 mu gihe Yanga SC ifite umukino w’ikirarane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger