AmakuruUrukundo

Tanzania : Wema Sepetu agiye guhanwa azira gusakaza amashusho asomana n’umugabo we

Wema Sepetu usigaye wiyita Tanzanian Sweet Heart aherutse gusaba imbabazi n’amarira menshi kubera amashusho yasakaje ari gusomana byimbitse n’umugabo ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu Uwungirije wa Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, yavuze ko imbabazi Miss Wema Sepetu yasabye zuzuye uburyarya.

Nyuma yaho aya mashusho asakaye hirya nohino muri Tanzania ndetse no hanze yayo  urugaga rw’abakinnyi ba filime ndetse n’abashinzwe itumanaho muri Tanzania bagiye kwiga ku kibazo cy’uyu mukinnyi wa filime, Wema Sepetu ndetse n’ibindi byamamare bikunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni.

Umwungiriza wa Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzaniya, Bwana Juliana Shonza yatangaje ko biteguye guhana Wema Sepetu n’ubwo ku wa 25 Ukwakira, 2018, Wema Sepetu yahamagaje itangazamakuru, asaba imbabazi kubw’aariya mashusho izi mbabazi ze zisa nizateshejwe agaciro.

Amahusho Wema Sepetu yashyize hanze agaragara asomana ndetse nandi ari kuburiri bumwe n’umugabo witwa Christopher Patrick basigaye bakundana muri iyi minsi.

Muri Tanzania basigaye barahagururikiye ibyamamare bishyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga dore ko usibye Wema Sepetu n’abandi barimo Diamond Platnumz , Vannessa Mdee n’abandi baherutse gukurikiranwa kubera aya mashusho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger