AmakuruInkuru z'amahanga

Tanzania: Umuyobozi w’ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi

Mu gihugu cya Tanzaniya hakomeje kuvugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’umugabo witwa Freeman Mbowe usanzwe ahagarariye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu kiyobowe nabo mw’ishyaka rya CCM.

Nkuko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Tanzaniya, byanditse bivuga ko uyu mugabo Mbowe kugirango ajye gufungwa yasanzwe muri Hotel aho yarari mu mujyi wa Mwanza aho yari yitabiriye inama y’ishaka ahagarariye rya CHADEMA.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko ari ku nshuro ya mbere umuntu wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho afashwe agafungwa kuri iyi ngoma ya Perezida Samia Suluhu Hassan wasimbuye nyakwigendera Perezida Pombe Magufuli witabye Imana azize indwara y’umutima.

Ibtabwa muri yombi ry’uyu mugabo witwa Freeman Mbowe utavuga rumwe n’ubutegtsi buriho bibaye nyuma yaho abarwanashyaka ba CHADEMA bamaze igihe kinini basaba ubutegetsi buriho ko hakorwa impinduka mu bijyanye n’itegeko nshinga kuko babona ko harimo ibikwiye guhinduka.

Abayoboke bo mw’ishyaka rya mu CHADEMA bakaba batangaje ko batazi neza aho uyu muyobozi w’ishyaka ryabo bamufungiye ndetse bakaba basabye leta ko ikwiye kumurekura kuko bamufunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Umwaka ushize, Mbowe yatezwe igico n’abantu mu ijoro murwa mukuru Dodoma ari gutaha iwe baramukubita bikomeye ajya mu bitaro.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger