AmakuruPolitiki

Tanzania: Pasiporo ya EAC yasimbuye iyari isanzwe ikoreshwa

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko pasiporo y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari rwo rwandiko rw’inzira rwemewe, rugomba gusimbura pasiporo isanzwe ikoreshwa muri icyo gihugu.

Pasiporo ya EAC nirwo rwandiko rukumbi rwemewe guhera ku wa 1 Gashyantare 2020, ariko nk’abantu bari mu mahanga bahawe kugeza ku wa 1 Werurwe, hagamijwe kubaha umwanya wo kuba bageze iwabo ngo basimbuze pasiporo zisanzwe, nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’abinjira n’abasohoka, Ally Mtanda, yabibwiye The EastAfrican.

Kenya nicyo gihugu cya mbere cyatanze pasiporo ya EAC mu mwaka wa 2017, nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu bya EAC mu Ukuboza 2016.

Muri Kamena 2019 nibwo u Rwanda rwatangiye gutanga pasiporo z’ikoranabuhanga za EAC, aho biteganyijwe ko izisanzwe zizakoreshwa kugeza ku wa 27 Kamena 2021.

Pasiporo y’ikoranabuhanga ya EAC yasimbuye iyari isanzwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger