AmakuruUtuntu Nutundi

Tanzania: Nta mudepite uzongera kwinjira mu nteko yishyizeho inzara z’inkorano n’ibindi byongera ubwiza

Muri Tanzania abadepite bafashe umwanzuro w’uko nta mugore uzongera kwinjira mu nteko ishinga amategeko   yishyizeho inzara  z’inkorano n’ingohe/ibitsike bitari ibye yaremanywe (eyeshadow stick).

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko Job Ndugai  yavuze ko usibye aba bagore b’abadepite n’undi mugore wese ugiye gusura iyi nteko agomba kuza nta birungo byongera ubwiza afite ku mubiriwe.

Impamvu yo guca ibingibi mu nteko ishinga amategeko, ngo ni uko  iyo abagore babyisize ngo barangaza abagabo babandi bikabatesha umurongo igihe bari mu nteko ibiganiro cyangwa inama ntibigende neza.

Ikindi kivugwa ngo ni uko ibi bikoresho byongera ubwiza ku bagore ngo bifite ingaruka mbi ku buzima bityo abadepite b’abagore ngo ni bo bagakwiye gufata iya mbere bamagana ibi bikoresho.

Job Ndugai umuvugizi w’inteko ishinga amategeko aganira na BBC yavuze ko banashizeho umurinzi kugipangu uzajya akumira abatazubahiriza aya mategeko yabo mashya bashyizeho. Ikindi kandi bongereyeho ni uko umugore wambaye imyenda migufi nawe atemerewe kwinjira muri iyi nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

Ikindi cyazamuye iki  gitekerezo mu nteko  ni ibiherutse gutangazwa na Minisitiri wungirije w’ Ubuzima wa Tanzania Faustine Ndugulile wavuze ko abantu barenga 700 buri mwaka  bagana ibitaro bya Muhimbili  baje kwivuza ingaruka mbi batewe nabiriya bikoresho byongera ubwiza , inzara z’inkorano , imiti basiga ku ngohe no kubitsike kugirango bagaragare neza  n’ibindi baba biteye ku mubiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger