AmakuruAmakuru ashushye

Tanzania: Mohammed Dewji umuherwe wari warashimuswe yabonetse

Mohammed Dewji nyuma y’igihe yarashimuswe n’abantu bataramenyekana umwe mu bantu be ba hafi yemeje ko uyu mugabo yabonetse.

Umuherwe Mohammed w’imyaka 43 yaburiwe irengero ku wa 11 Ukwakira 2018, i Dar es Salaam, ashimuswe n’abantu bataramenyekana icyo gihe yari agiye muri siporo bisanzwe muri Colosseum Hotel and Fitness Club.

January Makamba MInisitiri Ushinzwe Ibidukikije muri Tanzania ufatwa nk’inshuti ikomeye ya Dewji  akoresheje urubuga rwa Twitter yavuze ko amaze kuvugana na Mo Dewji kandi ameze neza

Yanditse agira ati “Mohammed Dewji yagarutse mu rugo amahoro. Navuganye nawe mu minota 20 ishize. Ijwi rye ryumvikanisha ko ameze neza. Uretse ibikomere afite byatewe n’umugozi yari aziritse ku maboko no kumaguru, abamushimuse bari bagiye kumuta mubice bya Gymkana. njye na Polisi tuzabatangariza ibindi kuri iyi nkuru nyuma.”

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania,Simon Sirro ejo ku wa gatanu yabwiye itangazamakuru ko bafite ifoto y’imodoka y’ubururu bwijimye yashimuse Mohammed ikindi ngo Polisi izi amazina ya nyir’imodoka n’ay’umushoferi. ndetse ko iyo modoka yinjiye mu gihugu ku wa 1 Nzeri iturutse mu gihugu cy’igituranyi atigeze ashaka gutangaza.

Mohammed Dewji ni umwe mubaherwe bakomeye bo muri Tanzania ndetse ikinyamakuru Forbes cyamushyize mu baherwe aho ari ku mwanya wa 17 mu baherwe b’abanyafurika, akaba yaragizwe umuntu w’umwaka na Forbes Afrique mu 2015. Afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1.54 z’Amadolari y’Amerika.

Ubutumwa bwa Minisitir January Makamba wemeje ko yavuganye na MoDewji
Mohammed Dewji ni umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi METL Group akaba na nyiri ikipe ya Simba SC ikina umupira w’amaguru
Yerekanye ifoto y’iyo modoka ifite ibara ry’ubururu bwijimye bikekwa ko aifite aho ihuriye nishimutwa rya MoDewji
Twitter
WhatsApp
FbMessenger