Amakuru ashushyeImikino

Tanzania inyagiye Imisambi ya Uganda iba igihugu cya kane duturanye kibonye itike ya CAN

Ikipe y’igihugu ya Tanzania ibaye igihugu cya kane gituranye n’u Rwanda gikatishije itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagira Imisambi ya Uganda ibitego 3-0.

Ni umukino usoza itsinda I mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika waberaga kuri Stade y’igihugu ya Tanzania iherereye i Dar Es Salaam.

Uganda Cranes ntacyo yarwaniraga muri uyu mukino dore ko yari yaramaze kubona itike y’igikombe cya Afurika no kwizera kuyobora itsinda I iherereyemo. Tanzania yo yasabwaga gutsinda uyu mukino byanga bikunze, byaba byiza igatsinda ibitego byinshi kuko itari izi icyo undi mukino wo muri iri tsinda wahuzaga Cape Verde na Lesotho uhatse.

Uyu mukino na wo nta gitangaza cyawugaragayemo kuko urangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igitego cya mbere cya Tanzania cyabonetse ku munota wa 21 w’umukino gitsinzwe na Simon Msuva. Ni na cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka, n’ubwo Abagande barushaga Tanzania ibijyanye no kwiharira umupira.

Nyuma y’iminota itandatu igice cya kabiri cy’umukino gitangiye, Tanzania yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na myugariro Erasto Nyoni. Uyu myugariro wa Simba Simba SC yinjije iki gitego kuri Penaliti.

Tanzania yashoje akazi ku munota wa 57 itsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Aggrey Morris usanzwe akinira Azam FC y’iwabo.

Uretse Tanzania yabonye itike y’igikombe cya Afurika, ibindi bihugu byamaze kubona iyi tike birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatsindiye Liberia i Kinshasa 1-0, Benin imaze gutsinda Togo 2-1, na Zimbabwe yatsinze Congo Brazza ibitego 2-0.

Igihugu cyuzuza umubare w’ibihugu 24 bizitabira CAN kiramenyekana mu kanya kari imbere, nyuma y’umukino uza guhuza Libya na Afurika y’Epfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger