AmakuruImyidagaduro

Tanasha yatunguye abakunzi be agaragaza inda y’imvutsi atwite yambaye ubusa

Tanasha Donna Oketch umukunzi w’imena w’umuhanzi Diamond Platnumz, witegura kwibaruka imfura ye n’uyu muhanzi yifotoje ifoto itavuzweho rumwe aho yagaragazaga inda atwite yambaye ubusa.

Mu kwezi gushize uyu mukobwa aherutse gutangaza ko byabanje kumugora kwakira ko atitwe kuko byabaye bisa n’bimutunguye, gusa ngo na none ntiyagombaga gukomeza kubihisha ari nayo mpamvu we na Diamond bahisemo kubitangaza.

Mu gihe abura ukwezi kumwe gusa ngo yibaruke imfura ye na Diamond, Tanasha yatunguye abantu ashyira ifoto igaragaza imiterere y’inda ye yambaye ubusa, ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Iyi foto kuyishyira kuri Instagram bisa nk’aho ari ibintu we Diamond bari bateguye, kuko yaherekejwe n’amagambo ashimira Diamond ku bantu yamwoherereje kumusura iwe mu rugo ndetse ko ari nabo batumye iyo ifoto ifotorwa.

Iyi foto ikaba itavuzweho rumwe na bose aho bamwe bavuga ko bitari bikwiye, ni mu gihe abandi bamushimiye ndetse bakamwifuriza kubyara neza.

Uyu mwana ugiye kuvuka azaba ari uwa mbere Tanasha abyaye, mu gihe azaba ari uwa kane ku ruhande rw’abana ba Diamond bazwi, nyuma y’abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Mu minsi ishize Diamond yatangaje ko hari umwana w’umukobwa afite ariko ataracaho iryera.

Tanasha yagaragaje inda ye y’imvutsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger