AmakuruImyidagaduro

Tanasha Donna yazinze utwe yisubirira i wabo muri Kenya

Tanasha Donna umukunzi w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Diamond Platnumz,yazinze utwe yisubirira muri Kenya nyuma yo kugaragaza ko urukundo rwe n’uyu muhanzi rurimo amananiza.

N’uburakari bwinshi uyu mukobwa wari umaze kubyarana na Diamond umwana umwe w’umuhungu,yabanje gusiba amafoto yose yagaragaza iby’urukundo rwabo yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yasibye amafoto hafi ya yose ari kumwe na Diamond Platnumz cyangwa andi yashyizeho amwifuriza isabukuru nziza n’ayo yashyiragaho atakagiza uyu muhanzi w’ikirangirire.

Ubu, amafoto ariho agaragaramo uyu muhanzi ni ayo mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo baherutse guhuriramo bise ‘Gere’.

Amagambo ahehereye y’urukundo n’andi agaragaza ko aryohewe yayasimbuje andi ari kwandika ubutitsa agaragaza ko ashaririwe ndetse we n’umwana we bamaze kuva muri Tanzania aho yabanaga na Diamond Platnumz ubu bari muri Kenya iwabo w’uyu mukobwa.

Tanasha agaragaza ko yashaririwe ndetse n’ubwo aterura ngo avuge uko bimeze akagaragaza ko hari abagabo b’abahemu.

Kuri iki Cyumweru tariki 02 Werurwe 2020, yanditse amagambo agaragaza uburyo abakobwa bazamenya ko nta rukundo rw’ukuri barimo, mu nyandiko yahaye umutwe ugira uti ‘Bagore muzajye mwibuka, uru si urukundo rw’ukuri” arangije arondora amagambo menshi yerekana ibizabibereka.

Yagaragaje uburyo umugabo wikunda asuzugura umukobwa, atita ku mukunzi we, akamuyobora, ntiyite ku byiyumviro bye, indyarya, akagira ibinyoma byinshi, agufiteho imishinga wowe utazi, ntakuvugishe… avuga ko uwo aba atagukunda ndetse ko gukundana nawe uba umeze nk’uri gutokora ifuku.

Arakomeza ati “Arakunyunyuza, ntakwihanganishe, agakoresha amategeko n’amabwiriza, akishyira hejuru, ntakumve.”

Iyi nyandiko ya Tanasha igaragaza ko iby’urukundo rwe na Diamond Platnumz bitameze neza n’ubwo atigeze amutunga agatoki ngo avuge ko batandukanye ariko kuba byonyine yanditse aya magambo yarangiza we n’umwana we bagafata inzira bagasubira muri Kenya bigaragaza ko hari ikibazo gikomeye kiri hagati ye na Diamond.

Hari indi nyandiko yashyize kuri Instagram avuga ko iyo ‘Imana ifunze umuryango hari undi uba ugiye gufunguka’ ayitura abagore yise ‘ab’imitima ikomeye’.

Ibaruwa Tanasha yanditse asa n’usezera anagira inama abagore bagenzi be
Tanasha yamaze gusubira i wabo muri Kenya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger