AmakuruImyidagaduro

Super Manager n’umugabo wa Mukaperezida mu basore bashaka ikamba rya rudasumbwa (Mr Rwanda 2022)

Super Manager ubusanzwe witwa Gakumba Patrick kuri ubu uvuga ko afite imyaka 23 n’umugabo wa Mukaperezida, Kwizera Evariste bari mu basore 300 bamaze kwiyandikisha guhatanira ikamba rya Mr Rwanda.

Kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’abategura irushanwa batangaza ko abasore bagera kuri 309 bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa ry’ubwiza Mr Rwanda.

Mu bantu bazwi cyangwa se abi byamamare bamaze kwiyandikisha harimo Gakumba Patrick wamamaye nka [Super Manager] ndetse na Kwizera Evariste usanzwe ari umugabo wa Mukaperezida.

Super Manager azwi nk’umuhanzi ariko kandi ugaragara cyane binyuze mu biganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube rimwe na rimwe  anyuzamo akiyita ‘umwami wa Youtube’.

Uyu mugabo  mu 2020 yavuzwe mu igura n’igirusha ry’abakinnyi, guhangana n’abamwibasira mu biganiro bitandukanye n’ibindi.

Umusore wiyandikisha muri Mr Rwanda asabwa kuba ari hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko hagati aho Super Manager  we avuga  ko afite imyaka 23 y’amavuko, ko ntawe ukwiye gushingira ku gihagararo cye ngo avuge ko arengeje iyi myaka, avuga ko ku  munsi wo kwiyamamaza nzerekana irangamuntu.

Hagati aho Kwizera Evaritse ushaka ikamba rya Mr Rwanda yavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva muri Gashyantare 2019 ubwo hasakagaraga inkuru y’urukundo rwe na Mukaperezida.

Kwizera yamaze kwiyandikisha ariko ko adafite icyizere cy’uko bazamufata bitewe n’uko afite umugore.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 17 Ukuboza 2021, abategura Mr Rwanda bavuze ko umugabo wubatse ufitanye isezerano n’umugore we atemerewe kwitabira.

Umusore wiyandikisha asabwa kwandika amazina ye yombi, itariki y’amavuko, Email, nimero za telefoni, aho atuye n’Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.

Mr Rwanda, ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo kuri Imanzi Ltd yiyemeje kuritegura.

Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

Rifite intego yo guhitamo umusore ufite umutima w’ubutwari/umuhate (Brave), Ubwenge (Brain) n’Umuco (Culture)

Ibyo umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:

1.Kuba ari umunyarwanda.

2.Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30.

3.Kuba atarakatiwe n’inkiko.

4.Kuba yararangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance).

6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda. Umugabo wa Mukaperezida, Kwizera Evariste yagaragaje ko yiyandikishije muri Mr Rwanda abaza niba azashyigikirwa

Kuva ku wa 18 Ukuboza 2021, Kompanyi yitwa Imanzi Ltd itegura irushanwa rya Mr Rwanda yafunguye urubuga rwa internet www.misterrwanda.rw abasore biyandikishirizaho. Mu gihe cy’iminsi ibiri, abasore 100 bari bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa.

Mukapereziza na Kwizera Evaritse
Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager avuga ko afite imyaka 23
Twitter
WhatsApp
FbMessenger