AmakuruImyidagaduro

Super Manager agiye gushyira ku isoko ikinyobwa gishya cyitiriwe izina rye

Umuhanzi akaba n’umushabitsi mubyo kugurisha abakinnyi mu Rwanda no hanze, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager yatangaje ko agiye gushyira ku isoko ikinyobwa gishya ‘Super Drink’ yitiriye izina rye.

Super Manager umaze kumenyekana kubera udushya agenda akora cyane cyane mu mupira w’amaguru mu gutangira umwaka wa 2020 nibwo yatangaje ko imyiteguro yo gusohora ikinyobwa gishya yise Super Drink.

Super Manager yavuze ko yishimira kubona ibyiza abanyarwanda bagezeho mu cyerekezo 2020 aboneraho no kubasaba gukora cyane bagana ku cyerekezo gishya cya 2050.

Super Manager ukunda kwiyita amazina atandukanye nka ATM Machine, n’andi menshi avuga ko ikinyobwa agiye gushyira ku isoko kiri mu bwoko bw’ibidasembuye byongera imbaraga mu mubiri kandi bikawufasha kumererwa neza.

Super Manager yirinze gutangaza igihe iki kinyobwa kizagerera ku isoko ariko avuga ko ari mu minsi ya vuba.

Ku bijyanye n’iterambere ry’umuziki we yavuze ko hari indirimbo ye nshya arimo gutunganya yageneye abakunzi be nk’impano y’umwaka mushya wa 2020, ikaba nayo iragera hanze mu gihe cya vuba.

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager asanzwe ari rwiyemezamirimo, umuhanzi akaba n’umushabitsi mu bijyanye no kugurisha abakinnyi.

Super Manager agiye gushyira ku isoko ikinyobwa gishya “Super Drink” yitiriye izina rye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger