AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Super Coupe: Rutanga yishyuriye Rayon Sports ku munota wa nyuma, AS Kigali yegukana igikombe

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cya Super Coupe, nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1, nyuma y’umukino amakipe yombi yarangije anganya ibitego 2-2.

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, maze AS Kigali ikirangiza iri imbere n’ibitego 2-1 cya Rayon Sports.

Rayon Sports ni yo yari yafunguye amazamu mbere, ku gitego myugariro Bishira Latif yitsinze ku munota wa 30 w’umukino. Ni ku mupira Iradukunda Eric Radu yari ahinduye imbere y’izamu, birangira uyu myugariro wa AS Kigali ateretse umupira mu izamu rye.

Nta munota waciyemo kugira ngo AS Kigali yishyure iki gitego ibifashijwemo na Ssentongo Farouk Saif. Ni ku ishoti riremereye yarekuriye hanze y’urubuga rw’amahina birangira umupira uruhukiye mu izamu rya Kimenyi Yves.

Abanyamujyi bayoboye umukino ku munota wa 36 w’umukino, ibifashijwemo n’Umunya-Gabon Alongo Mba Martel.

Igice cya kabiri cy’umukino kihariwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports, gusa bigera ku munota wa 90 w’umukino AS Kigali ikiri imbere n’ibitego 2-1. Byabaye ngombwa ko hiyambazwa iminota itandatu yinyongera, ari na yo Rayon Sports yatsinzemo igitego cyo kwishyura ibifashijwemo na Kapiteni Eric Rutanga.

Ni ku mupira yari akatiwe na Bizimana Yannick birangira ateretse umupira mu rucundura n’umutwe.

Nyuma yo kurangiza umukino amakipe yombi anganya ibitego 2-2, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti, maze AS Kigali yinjiza penaliti eshatu kuri imwe ya Rayon Sports.

Rayon Sports yahushije penaliti eshatu zirimo ebyiri  zakuwemo n’umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame, mu gihe Mugisha Gilbert yayitaye hejuru y’izamu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger